Icya kabiri cy'Abamakabe 3
3
III. AMATEKA YA HELIYODORI
Heliyodori aza i Yeruzalemu
1Muri icyo gihe#3.1 Muri icyo gihe: ibi bivugwa aha, ni inkuru y’ibyabaye ku ngoma y’umwami Selewukusi IV (187–175 mb. K.). Icyo gihe hari hasigaye imyaka yaba nka 20 ngo umwami Antiyokusi IV Epifani atangire gutoteza Abayahudi. amahoro yari yose mu murwa mutagatifu, n’Amategeko yubahirizwa uko bishobotse kose kubera ubusabaniramana bwa Oniyasi, umuherezabitambo mukuru, no kubera ukuntu yaziranaga n’icyitwa ikibi. 2Habagaho ubwo n’abami ubwabo bubahirizaga ahantu hatagatifu, bagaha Ingoro icyubahiro gihanitse batanga amaturo atagira uko asa, 3bigeza n’aho Selewukusi, umwami wa Aziya, yarihaga ku mutungo we bwite ibyakoreshwaga byose mu mirimo yo gutura ibitambo. 4Ariko uwitwa Simoni wo mu nzu ya Biliga, wari washyiriweho gucunga umutungo w’Ingoro, aza kugirana amakimbirane n’umuherezabitambo mukuru, ku byerekeye imicungire y’amaguriro y’umugi. 5Kubera ko atashoboraga gutsinda Oniyasi, Simoni uwo ajya kwa Apoloniyusi w’i Tarisi, wategekaga icyo gihe Kelesiriya na Fenisiya. 6Agambanira ububiko bw’i Yeruzalemu, amumenyesha ko bwuzuyemo ubukire n’imari bitabarika, bisumbye kure ibiteganyirizwa ibitambo; yungamo avuga ko byashobora gushyirwa mu mutungo w’umwami. 7Igihe rero Apoloniyusi abonanye n’umwami, amumenyesha iby’ubwo bukire yari yabwiwe. Umwami atoranya Heliyodori wari umunyabintu we, amutegeka kujya kuvanayo ubwo bukire bavugaga. 8Heliyodori ahera ko ashyira nzira, agenda yitwaje ko azanywe no kugenzura imigi ya Kelesiriya na Fenisiya, naho mu by’ukuri kwari ugushaka uburyo yarangiza icyifuzo cy’umwami. 9Ngo agere i Yeruzalemu, umuherezabitambo mukuru n’abatuye umugi bose bamwakira neza. Aza kugira icyo ababwira ku byo yari yumvise, abahishurira n’impamvu yamuzanye, ababaza niba koko ari ko biri. 10Umuherezabitambo mukuru amusobanurira ko mu bubiko harimo ibizigamiwe abapfakazi n’impfubyi, 11hakabamo n’igice cya Hirikanimwene Tobi, wari umwe mu banyacyubahiro bakomeye. Arongera amubwira ko uwo mubisha Simoni yari yarabeshye kuko ibirimo byose bitarenze amatalenta magana ane ya feza, na magana abiri ya zahabu; 12mbese byaba ari ikidashoboka guhemukira abari biringiye ubutagatifu bw’aho hantu, kimwe n’icyubahiro kitavogerwa cy’Ingoro yubahwa ku isi yose.
Umurwa uterwa hejuru
13Nyamara kubera amategeko yari yahawe n’umwami, Heliyodori ahamya ko byanze bikunze, ubwo bukire bugomba kunyagwa bugashyirwa mu mutungo w’umwami. 14Ku munsi yari yatanze, arinjira ngo abarure ubwo bukire; naho abatuye umurwa bose bakuka umutima. 15Abaherezabitambo, bambaye imyambaro yabo y’imihango, bari bapfukamye imbere y’urutambiro, bagatakambira Nyir’ijuru washyizeho itegeko ryerekeye ibizigamwe, bamusaba ngo abikomereze bene byo nta kibihungabanyije. 16Ababonaga umuherezabitambo mukuru, n’ukuntu yari ameze barababaraga bagashenguka. Uko mu maso ye hari hahindanye, byerekanaga agahinda kamwuzuye umutima. 17Ubwoba n’umushyitsi byatumaga umubiri we wose utengurwa, bikagaragariza abamureba ububabare bumushengura umutima. 18Abantu baturumbukaga mu mazu biremyemo amatsinda bakajya hanze gusengera hamwe, kugira ngo ako gasuzuguro kari kagiriwe ahantu hatagatifu gahoshe. 19Abagore bakenyereye ibigunira ku gituza bari buzuye amayira, abakobwa b’inkumi batavaga imuhira birukaga bamwe bagana ku marembo, abandi ku nkike, ndetse abandi bakarambarara ku madirishya, 20bagatakamba bose bateze amaboko bayerekeje ku ijuru. 21Rwose byari ibyo kugirirwa impuhwe, kubona iyo mbaga y’abantu bari barambaraye bababaye, n’ubwoba bw’umuherezabitambo mukuru wari wakutse umutima. 22Igihe bo bagitakambira Nyagasani, Umushoborabyose, ngo arinde ibyazigamwe kandi ngo abikomereze bene byo byoye guhugana, 23Heliyodori we yariho akora icyo yari yiyemeje.
Imana ihana Heliyodori
24Igihe yari ageze hafi y’Ububiko ari kumwe n’abarinzi be, ni bwo Umugenga w’Abamalayika n’uw’Abanyabubasha bose yigaragaje ku buryo butangaje, maze abatinyutse kuhinjira bose bakubitwa n’ingufu z’Imana, babura imbaraga n’ubutwari. 25Babona ifarasi itamirije imitako, n’uwo ihetse ateye ubwoba, isimbukana umurego mwinshi maze itikura Heliyodori n’ibinono byayo by’imbere. Uwari uyicayeho yasaga n’uwambaye imyambaro y’intambara icuzwe muri zahabu. 26Ako kanya, Heliyodori abonekerwa n’abandi basore babiri bafite imbaraga zitangaje, babengerana ubwiza kandi bambaye imyambaro y’akataraboneka, umwe amujya iburyo undi ibumoso, baratangira baramuhondagura ntibamuhwemera, maze si ukumukubita bivayo. 27Heliyodori ahita yitura hasi, umwijima w’icuraburindi uramukikiza. Baramuterura bamurambika mu ngobyi, 28maze uwo mugabo wari umaze kwinjira muri cya cyumba cy’ububiko, akikijwe n’abantu benshi hamwe n’abarinzi be, ahavanwa ubwe nta cyo yakwimarira, ahetswe n’abantu bari bamaze kwemera ku mugaragaro ububasha bw’Imana.
29Igihe rero uwo mugabo wakubiswe n’ububasha bw’Imana yari arambaraye atabasha no kuvuga, nta n’icyizere na busa afite cyangwa se uwamutabara, 30Abayahudi bo bariho basingiza Nyagasani wahesheje ikuzo ahantu hatagatifu ku buryo bw’agatangaza. Nuko rwa rusaku rw’abari mu Ngoro mu kanya barira banaganya, ruhita rusimburwa n’ibisingizo, bose basabwe n’ibyishimo kuko Nyagasani, Umushoborabyose, yari yabigaragarije. 31Bamwe muri bagenzi ba Heliyodori, bihutira gusaba Oniyasi gutakambira Nyir’ijuru, ngo asubize ubuzima uwasambagurikaga yenda kunogoka.
32Umuherezabitambo mukuru, kubera gutinya ko umwami yakeka ko Abayahudi ari bo bagambaniye Heliyodori, atura igitambo cyo gusabira uwo mugabo ngo ahembuke. 33Igihe umuherezabitambo mukuru yari agitura icyo gitambo gihongerera ibyaha, ba basore bongera kubonekera Heliyodori bambaye imyambaro nk’iya mbere, bahagarara iruhande rwe maze baramubwira bati «Shimira cyane Oniyasi, umuherezabitambo mukuru, kuko ari we ukesha kuba Nyagasani agusubije ubuzima. 34Naho wowe wahanwe na Nyir’ijuru, genda ujye gutangariza bose ububasha bukomeye bw’Imana.» Ngo bamare kuvuga ayo magambo, barazimira.
Heliyodori ahinduka akemera Imana
35Heliyodori amaze gutura Nyagasani igitambo no gushimira cyane uwari wamugaruriye ubuzima, asezera bya gicuti kuri Oniyasi maze asubira ibwami n’ingabo ze. 36Yagendaga ahamya imbere ya bose ibikorwa by’Imana ishobora byose yari yiboneye ubwe. 37Umwami amubajije niba nta wundi yamubonera yakohereza i Yeruzalemu, Heliyodori aramusubiza ati 38«Niba ufite umwanzi cyangwa n’undi waba abangamiye ubutegetsi bwawe, mwoherezeyo azagaruke yatanyaguwe n’ibikoko, nanabasha kuhikura, kuko aho hantu hatagatifu harinzwe n’ububasha bwihariye bw’Imana. 39Koko rero, Utuye mu ijuru arinda aho hantu akanaharengera, agakubita kandi akica abahaje bitwaje imigambi y’ubugiranabi#3.39 imigambi y’ubugiranabi: uyu murongo uragaragaza neza inyigisho uyu mwanditsi agamije kutugezaho. Ni koko, Imana iba mu Ngoro yayo kandi ikayirinda ku buryo bw’umwihariko..» 40Nguko uko ibya Heliyodori n’ibyerekeye ububiko butagatifu byagenze.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Abamakabe 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.