Icya kabiri cy'Abamakabe 12
12
Ibyabereye i Yope n’i Yaminiya
1Ayo masezerano amaze gukorwa, Liziya agaruka ibwami naho Abayahudi bisubirira ku mirimo yabo y’ubuhinzi. 2Ariko bamwe mu batware bariho icyo gihe, ari bo Timote na Apoloniyo bene Genewosi, Yeronimu na Demofoni, ukongeraho na Nikanori, umutware w’Abanyashipure, ntibatumaga Abayahudi bahumeka ngo bagire amahoro.
3Abaturage b’i Yope#12.3 Yope: abenshi mu bari batuye muri icyo cyambu cy’inyanja ya Mediterane, ntibari Abayahudi. baza gukora ishyano ribi. Batumira Abayahudi babaga iwabo hamwe n’abagore babo n’abana babo, baburiza amato biteguriye ubwabo, nk’aho nta rwango na mba babafitiye. 4Abayahudi, kubera ko bari bizeye itangazo ry’abategetsi b’umugi, kandi bashaka no kwerekana ko ari abanyamahoro, barabyemera nta rwikekwe, ariko ngo bagere mu nyanja rwagati, barabaroha; bari bageze nko ku bantu magana abiri.
5Yuda ngo yumve ubwo bugome bwagiriwe abantu bo mu muryango we, aha amabwiriza abari kumwe na we. 6Amaze kwambaza Imana, yo Mucamanza w’intabera, ahera ko atera abishi b’abavandimwe be. Ahagera nijoro, icyambu n’amato arabitwika, abari bahahungiye bose abamarira ku bugi bw’inkota. 7Ariko aho hantu bamaze kuhafunga, agenda afite umugambi wo kuzagaruka akarimbura uwo murwa w’Abanyayope. 8Aza kumva ko n’abantu b’i Yaminiya#12.8 Yaminiya: ni umugi wari wubatswe nko mu birometero munani uvuye ku nyanja, ukaba nko mu birometero makumyabiri mu majyepfo ya Yope, ariko kandi ukanagira ku nyanja icyambu cyitiranwa na wo. bashaka kugenzereza batyo Abayahudi bari batuye iwabo, 9nuko ahita atera abo Banyayaminiya nijoro, atwika icyambu n’amato, ku buryo icyezezi cy’umuriro cyagaragaraga kugera i Yeruzalemu, n’ubwo hari intera y’amasitadi magana abiri na mirongo ine.
Igitero cyo muri Gilihadi
(1 Mak 5.9–54)
10Yuda avuye aho ajya gutera Timote. Nuko amaze kurenga amasitadi cyenda, Abarabu bagera ku bihumbi bitanu bagenza amaguru n’abanyamafarasi magana atanu, bamugwa gitumo. 11Intambara iherako irarota, abasirikare ba Yuda, na none bafashijwe n’Imana, baratsinda. Izo nzererezi zibonye ko zitsinzwe, zisaba Yuda ngo bahane ikiganza cy’iburyo, zinamusezeranya kuzamuha amashyo y’amatungo no kuzamugirira akamaro mu gihe cyose. 12Yuda atekereza ko mu by’ukuri bazashobora kumugirira akamaro muri byinshi, yemera kugirana na bo amasezerano y’amahoro; nuko bamaze guhana ibiganza, basubira mu mahema yabo.
13Ubwo Yuda atera n’undi mugi ukomeye witwaga Kasipini wari uzengurutswe n’inkike, ukaba wari utuwe n’ikivange cy’abanyamahanga. 14Abaturage b’uwo mugi, kubera ko bari biringiye inkike zawo zikomeye n’ibigega byabo by’ibiribwa, bagirira ubupfura buke Yuda n’abantu be, bakavanga ibitutsi babatukaga n’ibyo batukaga Imana, bagasukiranya n’amagambo mabi. 15Yuda na bagenzi be, ngo bamare kwambaza Umutegetsi mukuru w’isi, we warimbuye Yeriko igihe cya Yozuwe atitwaje imashini z’intambara, biroha ku nkike nk’ibikoko by’inkazi. 16Bamaze kwigarurira umugi, babikesheje ubushake bw’Imana, bahatsinda abantu benshi ku buryo umuntu atabona uko abivuga, bigeza aho icyuzi cyari hafi aho, gifite ubugari bw’amasitadi abiri, gisa n’igisendereye imivu y’amaraso yagitembagamo.
Urugamba rw’i Kariniyoni#12.16 Kariniyoni: ibigo n’insisiro bivugwa muri aka gace ka 12,17–26, byose biri mu gice cy’amajyaruguru ya Gilihadi, mu burasirazuba bwa Yorudani. Aha ngaha rero, umwanditsi aboneraho no kurata ubutwari bwa Yuda wabaye indatsimburwa ku rugamba, maze bose bakamutinya (12.22).
(1 Mak 5.37–44)
17Ngo bamare kurenga amasitadi magana arindwi na mirongo itanu bavuye aho ngaho, bagera i Karagisi, iwabo w’Abayahudi bitwa Abatubiyo. 18Ubwo Timote ntibamusanga muri ako karere, kuko yari yahavuye nta n’icyo ahakoze, ariko atanabuze kuhasiga umutwe w’ingabo. 19Nuko Dositeyo na Sosipateri, abagaba b’ingabo ba Makabe, bajyayo bica abantu Timote yari yasize muri icyo kigo, barengaga ibihumbi cumi.
20Yuda na we, ingabo ze amaze kuzicamo amatsinda no gushyiraho abagaba bayo, akurikirana Timote wari kumwe n’ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri by’abanyamaguru, n’abanyamafarasi ibihumbi bibiri na magana atanu. 21Timote ngo amenye ko Yuda ari hafi, abanza kohereza abagore, abana n’imitwaro isigaye, ahantu hitwa i Kariniyoni, kuko aho hantu hari hadashobotse kandi hatagendwa, kubera amayira y’aho y’impatanwa. 22Itsinda rya Yuda riba ari ryo ribanza gutunguka; abanzi babarabutswe bakuka umutima, bagira n’ubwoba batewe n’ukwigaragaza k’Ubona byose, bahera ko bahunga bamwe ukwabo abandi ukwabo, ku buryo na bo ubwabo bakomeretsanyaga, bagasogotana inkota zabo bwite. 23Yuda arabakurikirana n’umurego mwinshi, atemagura abo bagome abicamo abagera ku bihumbi mirongo itatu.
24Timote uko yagafashwe n’abantu ba Dositeyo n’aba Sosipateri, ahavugira menshi abasaba kumurekura ari mutaraga, yemera ko afite iwe ababyeyi n’abavandimwe ba bamwe muri bo, akavuga rero ko baramutse bamwishe abo na bo batsembwa. 25Ngo amare kubemeza n’amagambo y’urudaca ko azabasubiza abo bantu ari bataraga nk’uko yari amaze kubyiyemerera, baramurekura kugira ngo bakize abavandimwe babo.
26Nuko Yuda ngo agere i Kariniyoni n’i Aterigateyoni, ahica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu.
Yuda atahuka anyuze i Efuroni n’i Shitopoli
(1 Mak 5.45–54)
27Yuda amaze kunesha no kurimbura abo banzi, aganisha igitero cye i Efuroni, umugi ukomeye Liziya yari atuyemo hamwe n’uruvange rw’abanyamahanga. Abasore b’imirya bari baremye urugamba imbere y’inkike barwanisha ingufu, naho imbere mu mugi hari habitse imashini nyinshi n’ibindi bikoresho by’intambara. 28Ariko Abayahudi ngo bamare kwambaza Umutegetsi, uvunagura amaboko y’abanzi ku bw’ububasha bwe, bahera ko bigarurira umugi, bararika mu bawubagamo abantu bagera nko ku bihumbi makumyabiri na bitanu.
29Bahavuye batera Shitopoli#12.29 Shitopoli: uwo mugi ni na wo kera bitaga Betisheyani (reba ku ikarita ya 4)., hari intera y’amasitadi magana atandatu uvuye i Yeruzalemu. 30Nyamara Abayahudi bari bahatuye bemeza ko Abanyashitopoli babagiriye neza, bakabakirana ubupfura igihe cy’amakuba, 31Yuda n’abantu be barabibashimira kandi babasaba gukomeza kugirira neza, ndetse no mu bihe bizaza, abo mu muryango wabo.
Nuko bagera i Yeruzalemu, umunsi mukuru w’Ibyumweru wegereje.
Yuda arwanya Gorigiya
32Uwo munsi mukuru, bita na Pentekositi, urangiye batera Gorigiya, umutware wa Idumeya#12.32 Idumeya: ni igihugu kiri mu majyepfo ya Palesitina, ari na cyo kera bajyaga bita Edomu (reba ku ikarita ya 6). Kuba Yuda yarahateye rero, yashakaga ko igihugu cye kigira umutekano mu mpande zose.. 33Ubwo na we asohokana ingabo ibihumbi bitanu z’abanyamaguru n’abanyamafarasi magana ane, 34barema urugamba maze bamwe mu Bayahudi barahagwa.
35Nuko uwitwa Dositeyo, umunyafarasi wo mu ngabo z’Abatubiyo, akaba n’umugabo w’intwari, yiyemeza gufata Gorigiya. Ngo amare kumusingira igishura, amukururana imbaraga ashaka gufata mpiri icyo kivume, ariko umunyafarasi w’Umunyatarasi asimbukira Dositeyo amutema urutugu, nuko Gorigiya ahungira i Marisa. 36Hagati aho ariko, abari kumwe na Ezidiriya bakomeje kurwana igihe kirekire, baza kunanirwa. Yuda atakambira Nyagasani, amusaba ko yabafasha, akanabayobora muri iyo ntambara. 37Hanyuma arahanika mu ijwi riranguruye, avuza urwamo rw’intambara ariko anaririmba mu rurimi rw’abasekuruza, agwa gitumo ingabo za Gorigiya, arazitatanya.
Igitambo cyo gusabira abapfuye
38Yuda amaze gukoranya ingabo ze, ajya mu mugi witwa Odolamu. Umunsi wa karindwi ngo ugere, barisukura bakurikije umugenzo wabo, maze bahimbariza isabato aho ngaho. 39Umunsi ukurikiyeho, baza gusaba Yuda ngo bararuze imirambo y’abari bapfuye, babahambe hamwe n’ababo mu mva y’abasekuruza babo, kuko byari ibyihutirwa. 40Nuko ngo babegure, basanga mu myambaro ya buri muntu udushusho tweguriwe ibigirwamana by’i Yaminiya, kandi Amategeko yarabibuzaga Abayahudi. Babibonye, nta n’umwe wari ugishidikanya ko ari yo mpamvu yatumye bapfa. 41Nuko bose, ngo bamare gushimira Nyagasani ibyo yari yakoze, we Mucamanza utabera kandi ushyira ahagaragara ibyihishe, 42batangira gusenga basaba ko icyo cyaha cyakozwe cyababarirwa#12.42 cyababarirwa: aha ngaha hakubiyemo ibitekerezo bibiri binyuranye: ku ruhande rumwe, barasabira abo bapfuye bizera ko ahari iryo sengesho ryatuma bahanagurwaho icyaha cyabo; ubundi bagasabira imbaga yose, kugira ngo icyaha cy’abo bapfuye kidakururira ibyago abasigaye. rwose. Hanyuma intwari Yuda agira abahakoraniye inama yo kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose, kuko bari bamaze kwibonera ubwabo ibyabaye, bitewe n’amakosa y’abari bapfuye.
43Amaze gukoranya amaturo y’abantu be, yohereza i Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri, agira ngo bature igitambo cy’impongano y’ibyaha. Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganyije, abitewe n’uko yazirikanaga izuka! 44Koko rero, iyo ataba yizeye ko abaguye ku rugamba bagombaga kuzuka#12.44 bagombaga kuzuka: umwanditsi aremera akomeje ko ari ngombwa rwose gusabira abapfuye (cyane cyane abaguye ku rugamba barwanira iyobokamana ry’ukuri), kugira ngo bazazukane ikuzo. Inyigisho za Yezu Kristu rero, kimwe n’ibisobanuro Pawulo Mutagatifu azazitangaho, ni byo bizahamya uko kuri., gusabira abapfuye nta cyo byajyaga kuba bimaze, ndetse byari n’ubucucu. 45Ibiramambu ntiyashidikanyaga ko hari ingororano itagira uko isa, igenewe abapfiriye mu busabaniramana, akikomezamo icyo gitekerezo kiboneye kandi gitagatifu. Ni cyo cyatumye ategeka ko batura icyo gitambo cyo gusabira abapfuye, kugira ngo bavanwe ku ngoyi y’ibyaha byabo.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Abamakabe 12: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.