YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 11

11
Liziya na we atsindwa
(1 Mak 4.26–35)
1Hashize igihe gito, Liziya, umurezi na mwene wabo w’umwami, akaba ari na we wari ushinzwe iby’ingoma, ababazwa cyane n’ibyari biherutse kuba. 2Ni ko gukoranya ingabo z’abanyamaguru zigera ku bihumbi mirongo inani hamwe n’abanyamafarasi be bose, maze ajya gutera Abayahudi. Yari agamije ko umugi azawutuzamo Abagereki, 3Ingoro akayitegeka gutanga umusoro kimwe n’andi masengero yose y’ibihugu, no kujya acuruza buri mwaka umurimo n’icyubahiro byo kuba umuherezabitambo mukuru. 4Ntiyitaye ku bubasha bw’Imana, ahubwo yiringira ingabo ze ibihumbi n’agahumbagiza z’abanyamaguru, ibihumbi bye by’abanyamafarasi, n’inzovu ze mirongo inani.
5Amaze kwinjira muri Yudeya, asatira ikigo cya Betishuri#11.5 ikigo cya Betishuri: icyo kigo gikomeye cyari nko mu birometero 28 mu majyepfo ya Yeruzalemu, cyagiye kivugwa henshi (reba 1 Mak 4,29; 4,61; 6,7 . . . ). cyari nko mu masaha atanu y’urugendo uvuye i Yeruzalemu, ahatera hejuru bikabije. 6Makabe n’ingabo ze bumvise ko Liziya yagose icyo kigo, batakambira Nyagasani bifatanyije n’imbaga, mu maganya n’amarira menshi, bamusaba ngo yoherereze Israheli umumalayika mwiza wo kuyikiza. 7Makabe ubwe aba ari we ubabimburira mu gufata intwaro, ashishikariza n’abandi kwemera kwitanga hamwe na we, kugira ngo barengere abavandimwe babo. Nuko bose bahagurukira icyarimwe n’umwete mwinshi. 8Igihe rero bakiri hafi ya Yeruzalemu, hatunguka umunyafarasi wambaye imyambaro yererana, abarangaza imbere atigisa intwaro za zahabu. 9Nuko bose basingiriza icyarimwe Imana Nyir’impuhwe, biyumvamo n’ubutwari bwatuma bashobora guhinguranya, uretse n’abantu bonyine, ahubwo ndetse n’ibikoko by’inkazi, kimwe n’inkike zubakishije ibyuma. 10Ubwo bagenda bari ku ngamba, batewe inkunga n’uwo mufasha uturutse mu ijuru, kuko Nyagasani yari yabagiriye impuhwe. 11Biroha rero nk’intare ku banzi babo, bararika ku butaka ingabo ibihumbi cumi na kimwe z’abanyamaguru, n’abanyamafarasi igihumbi na magana atandatu, abandi bose barahunga. 12Abenshi muri bo bahunga ari inkomere kandi bacujwe intwaro, naho Liziya ubwe akiza amagara ye ahungana ikimwaro.
Amabaruwa ane y’amasezerano y’amahoro n’Abayahudi
(1 Mak 6.57–61)
13Liziya ariko akaba n’inyaryenge, atekereje uko yari amaze gutsindwa yumva ko Abahebureyi ari intaganzwa, kuko Imana ishobora byose yabarwaniriraga. 14Yohereza intumwa yo kubasaba ubwumvikane bushingiye ku masezerano bemeranyijwe, anabasezeranya kuzemeza umwami akababera incuti. 15Makabe ni ko kwemera ibyo Liziya yavugaga byose, abitewe no gushaka icyagirira akamaro rubanda. Icyo Makabe yandikiye Liziya ku byerekeye Abayahudi cyose, umwami akakimuha.
16Ibaruwa Liziya yandikiye Abayahudi yari iteye itya: «Jyewe Liziya, ku muryango w’Abayahudi, ndabaramutsa! 17Yohani na Abusalomu, intumwa zanyu, bamaze kunshyikiriza iyo baruwa yandukuriwe hepfo, bansabye kwemeza ibyayivugwagamo. 18Ibyagombaga rero gushyikirizwa umwami narabimumenyesheje, naho ibyo nashoboraga kubaha, byo narabitanze. 19Niba rero mukomeje imigambi ishimishije ku byagirira Leta akamaro, nanjye mu gihe kizaza nzagerageza kubitura iyo neza yanyu. 20Naho ku byerekeye ibibazo byoroshye, nasabye intumwa zanyu n’abantu banjye ngo babyigire hamwe namwe. 21Nimugire amahoro! Mbyanditse mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa Diyosikori.»
22Ibaruwa y’umwami yari irimo ibi bikurikira: «Jyewe, umwami Antiyokusi, ku muvandimwe wanjye Liziya, ndakuramutsa! 23Umubyeyi wacu amaze kwisangira imana zo mu ijuru, natwe kandi tukaba twifuza ko abo ku ngoma yacu bagira amahoro bagashobora kwita ku mirimo yabo. 24Tumaze kumenya kandi ko Abayahudi bamagana imico y’Abagereki uko umubyeyi wacu yabyifuzaga, bagahitamo ko babemerera gukurikiza amategeko yabo, 25tukaba tunifuriza uwo muryango kubaho mu mahoro, twemeje ko basubirana Ingoro yabo maze bashobore kubaho bakurikije umuco w’abakurambere babo. 26Uzaba rero ugize neza uboherereje umuntu ngo bahane ikiganza. Bityo nibamenya ibyo twemeje, bazarushaho kugira icyizere, batunganye imirimo yabo bwite mu munezero.»
27Ibaruwa umwami yandikiye umuryango w’Abayahudi yari iteye itya: «Jyewe, umwami Antiyokusi, ku bagize Inama nkuru y’Abayahudi no ku bandi Bayahudi mwese, ndabaramutsa! 28Niba mumerewe neza, ngicyo icyo twifuzaga; natwe kandi turi amahoro! 29Menelasi yatumenyesheje ko mwifuza gusubira iwanyu. 30Abazasubira iwabo rero mbere y’itariki ya mirongo itatu y’ukwezi kwa Kisantiki, bahumure nta cyo bazabatwara. 31Abayahudi bemerewe kugira ibiribwa byabo bwite n’amategeko yabo nka mbere, kandi ntihazagire n’umwe muri bo uhanwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, azira amakosa yakoze atabizi. 32Dore nohereje na Menelasi kugira ngo abahumurize. 33Nimugire amahoro! Mbyanditse mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisantiki.»
34Abanyaroma na bo bandikira Abayahudi ibaruwa muri aya magambo: «Twebwe, Kintusi Memiyo na Titusi Maniyo, intumwa z’Abanyaroma, ku muryango w’Abayahudi, turabaramutsa! 35Ibyo mwemerewe na Liziya, mwene wabo w’umwami, turabibemereye natwe. 36Naho ku byo yasanze bigomba gushyikirizwa umwami, nimumara kubisuzuma neza muzadutumaho umuntu bidatinze, kugira ngo tubigeze ku mwami mu buryo bwabagirira akamaro, kuko tugiye kujya i Antiyokiya. 37Nimwihutire rero kudutumaho abantu, kugira ngo tumenye natwe ibyifuzo byanyu. 38Nimugire amahoro! Tubyanditse mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisantiki.»

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in