YouVersion Logo
Search Icon

2 Petero 2

2
Abigishabinyoma
(Yuda 4-13)
1Ariko nk'uko abahanurabinyoma badutse kera muri rubanda, ni ko n'abigishabinyoma bazaduka muri mwe. Bazisuka muri mwe rwihishwa bakwize inyigisho ziyobya kandi zisenya, ndetse bazihakana Umugenga wabo wabacunguye, maze bidatinze bikururireho icyorezo. 2Benshi bazakurikiza ingeso zabo ziteye isoni, bitume abantu basebya inzira y'ukuri Imana ibayobora. 3Kubera irari ryabo abo bigishabinyoma bazababwira amagambo bihimbiye bashaka kurya utwanyu. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwarateguwe, kandi kurimbuka bagenewe kuregereje.
4Abamarayika bakoze ibyaha na bo Imana ntiyabababariye, ahubwo yabaroshye mu nyenga ibafungira mu mwijima baboshye, bategereje gucirwa urubanza. 5Byongeye kandi Imana ntiyababariye abo ku isi yo mu gihe cya kera, ahubwo abayisuzuguraga yabatsembesheje umwuzure, harokoka Nowa gusa watangazaga ibyo gutunganira Imana, hamwe n'abandi barindwi. 6Imijyi ya Sodoma na Gomora na yo Imana yarayihannye, irayitwika iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abiyemeza gusuzugura Imana. 7Yarokoye Loti w'intungane, wababazwaga n'imibereho iteye isoni y'izo nkozi z'ibibi. 8Erega uwo muntu w'intungane yari aturanye na bo, agahora abareba kandi abumva! Kubera ko yari intungane, yashengurwaga iminsi yose n'ibikorwa byabo by'ubugome. 9Bityo Nyagasani azi uburyo bwo kuvana abamwubaha mu bigeragezo, no guteganyiriza abagizi ba nabi igihano, ku munsi Imana izaciraho imanza. 10Cyane cyane hazahanwa abakurikiza irari baterwa na kamere yabo yandavuye, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose.
Abo bigishabinyoma barahangara cyane kandi barasuzugura. Ntibubaha ibyitwa ibinyakuzo byo mu ijuru, ahubwo barabisebya. 11Nyamara abamarayika nubwo babarusha cyane imbaraga n'ububasha, bo ntibahangara gutuka ibyo binyakuzo ngo babirege kuri Nyagasani. 12Ariko abo bantu batuka ibintu kandi batabizi. Bameze nk'inyamaswa zitagira ubwenge, zavukiye gutegwa no gutsembwaho! Koko kandi bazatsembwaho kimwe n'inyamaswa. 13Kubera ko bagiriye abandi nabi na bo baziturwa kugirirwa nabi. Bishimira kwiyandarika no ku manywa y'ihangu. Igihe basangira namwe ku munsi mukuru#ku munsi mukuru: cg mu makoraniro yo gusangira kivandimwe. Reba Yuda 12 (sob). bakoza abantu isoni, bakanabatesha agaciro kuko bashimishwa n'ubutiriganya. 14Batwawe umutima n'abagore gito kandi ntibahwema gukora ibyaha, n'abadakomeye babagusha mu mutego. Bazobereye mu kurarikira ibintu. Ni ibivume! 15Bateshutse inzira iboneye banyura iya Balāmu mwene Bewori, wakunze inyungu zizanwa no gukora ibibi. 16Icyakora yarakangawe kubera icyo cyaha, kuko indogobe ye isanzwe ari itungo ritavuga yavuze nk'umuntu, ibuza uwo muhanuzi gukora iby'ubusazi.
17Abo bantu bameze nk'amasōko yakamye, cyangwa ibihu bitwarwa n'inkubi y'umuyaga. Icyo bagenewe ni ukujugunywa mu mwijima w'icuraburindi. 18Bavuga ibigambo by'ubwirasi bitagira icyo bimara. Bareshya abantu bakoresha irari baterwa na kamere yabo, kugira ngo bagushe mu mutego abamaze igihe gito bitandukanyije n'abanambye mu buyobe. 19Basezeranira abantu kubakura mu buja, nyamara bo ubwabo bari mu buja bw'ingeso zizabatsembaho. Erega umuntu aba mu buja bw'ikintu cyose cyamuganje! 20Ubundi abantu baca ukubiri n'iby'isi byonona ingeso, babishobojwe no kumenya Nyagasani Umukiza wacu Yezu Kristo. Nyamara iyo bibaye bityo, nyuma bakongera kubohwa na byo bigasubira kubaganza, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi. 21Icyajyaga kubabera cyiza ni ukutigera banyura inzira y'ubutungane kuruta kuyinyura, hanyuma bakayita bakanga itegeko ritagira inenge bari barahawe. 22Bikababera nka wa mugani uvuga ukuri ngo: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo: “Ingurube yamaze kuhagirwa isubiye kwigaragura mu byondo”.

Currently Selected:

2 Petero 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in