2 Petero 1
1
Indamutso
1Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza#Imana yacu … Umukiza: cg Imana n'Umukiza wacu ari we Yezu Kristo..
2Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu.
Guhamagarwa n'Imana no gutoranywa na yo
3Kubera ububasha bwayo Imana yaduhaye ibya ngombwa byose, kugira ngo tubeho twubaha Imana tubikesha kumenya uwaduhamagaye ngo duhabwe ku#duhabwe ku: cg kubera. ikuzo rye no ku kugira neza kwe. 4Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si. 5Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi, 6ubumenyi na bwo mubugerekeho kumenya kwifata, kumenya kwifata mukugerekeho kudacogora, kudacogora mukugerekeho kubaha Imana, 7maze kubaha Imana mukugerekeho kubana kwa kivandimwe, kubana kwa kivandimwe mukugerekeho urukundo. 8Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo. 9Umuntu utagenza atyo aba ari nk'impumyi ireba ibiyegereye gusa, uwo nguwo akaba yibagiwe ko yejejwe agakurwaho ibyaha bye bya kera.
10Ubwo bimeze bityo bavandimwe, mushishikarire kwemeza abantu ibikorwa byanyu kugira ngo bamenye ko muri abo Imana yahamagaye ikabatoranya. Nimugenza mutyo nta kizabavana kuri Kristo#nta … Kristo: cg nta kizabagusha mu cyaha.. 11Ahubwo bizabahesha kwakiranwa ubwuzu mu bwami buhoraho bwa Yezu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.
12Ni yo mpamvu nzahora mbibutsa ibyo ngibyo nubwo musanzwe mubizi, kandi mukaba mushinze imizi neza mu kuri mwakiriye. 13Ndibwira ko ari ngombwa guhora mbakangura, nkabibibutsa igihe cyose nkiriho. 14Nzi yuko bidatinze ngiye kwimuka nkava muri uyu mubiri nsembereyemo, ni na ko Umwami wacu Yezu Kristo yansobanuriye. 15Nuko rero nzakora uko nshoboye kose, kugira ngo nimara gupfa muzabashe kujya mwibuka izo nyigisho.
Abarabutswe ikuzo rya Kristo
16Igihe twabamenyeshaga uko Umwami wacu Yezu Kristo azaza afite ububasha, si imigani yahimbwe n'abantu twabaciriye, ahubwo twabatekerereje ukuntu twiboneye ubuhangange bwe. 17Icyo gihe Imana Data yamuhaye agaciro n'ikuzo, maze twumva ijwi ry'Imana nyir'ikuzo ry'akataraboneka ivuga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.” 18Igihe twari kumwe na we mu mpinga ya wa musozi w'Imana, ni bwo twiyumviye iryo jwi rivugira mu ijuru.
19Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw'abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk'itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu. 20Mbere ya byose mumenye ko ari nta muntu ubasha kwisobanurira ubuhanuzi bwo mu Byanditswe ubwo ari bwo bwose#nta muntu … bwose: cg nta buhanuzi bwo mu Byanditswe bukomoka mu bitekerezo by'umuhanuzi ubwe.. 21Nta buhanuzi bwigeze kuvugwa ku bushake bw'umuntu habe na rimwe. Ahubwo abahanuzi bavugaga ibyo batumwe n'Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge.
Currently Selected:
2 Petero 1: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001