YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyatesaloniki 5

5
Mwitegure ukuza kwa Nyagasani
1Bavandimwe, ntimukeneye ko tubandikira ibyerekeye ibihe n'iminsi ibyo bizabera. 2Ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Nyagasani uzabatungura nk'umujura wa nijoro. 3Igihe bazaba bavuga bati: “Ni amahoro, hari umutekano”, ni bwo icyorezo kizabatungura nk'uko ibise bitungura umubyeyi utwite, maze babure aho bahungira. 4Nyamara mwebwe bavandimwe, ntabwo muri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk'umujura, 5kuko mwese muri ab'umucyo, muri ab'amanywa. Ntituri ab'ijoro, ntituri n'ab'umwijima. 6Nuko rero twe gusinzira nk'abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde muri byose. 7Abasinzira basinzira nijoro, kandi abasinda basinda nijoro. 8Twebwe rero turi ab'amanywa, ntitugategekwe n'inda tujye twirinda muri byose. Tujye twambara ikoti ry'icyuma rikingiriza igituza ari ryo ukwizera n'urukundo, kandi twambare n'ingofero y'icyuma ari yo kwiringira agakiza. 9Erega Imana ntiyatugeneye kuzagubwaho n'uburakari bwayo! Ahubwo yatugeneye guhabwa agakiza dukesha Umwami wacu Yezu Kristo, 10wadupfiriye kugira ngo tuzabane na we ubwo azaza, yasanga tukiriho cyangwa twarapfuye. 11Noneho rero muhumurizanye, kandi muterane inkunga nk'uko musanzwe mubigenza.
Amabwiriza aheruka
12Bavandimwe, turabasaba kuzirikana abo muri mwe bavunwa no kubayobora, bakabakosora babishinzwe na Nyagasani. 13Nimububahe cyane kandi mubakunde kubera umurimo bakora. Namwe kandi mubane amahoro.
14Bavandimwe, turabihanangiriza ngo mucyahe imburamukoro, mutinyure abanyabwoba kandi mukomeze abanyantegenke, bose mujye mubihanganira. 15Muramenye he kugira uwitura undi inabi, ahubwo muhore mushaka kugirirana neza, ndetse abantu bose mubagirire neza.
16Mwishime iteka, 17musenge ubutitsa, 18mushimire Imana uko byamera kose, kuko ari byo ibashakaho mwebwe abari muri Kristo Yezu.
19Ntimugacubye Mwuka w'Imana, 20ntimugasuzugure ibyahanuwe. 21Mugenzure byose, ibyiza mubigumane, 22maze mwirinde icyitwa ikibi cyose.
Umwanzuro
23Imana ubwayo yo sōko y'amahoro ibagire abayo rwose, irinde buri wese uko ari kose: umwuka n'ubuzima n'umubiri, maze Umwami wacu Yezu Kristo naza azasange mutariho umugayo. 24Imana ibahamagara ni indahemuka, izabikora nta kabuza.
25Bavandimwe, natwe mudusabire.
26Muramutse kandi abavandimwe bose muhoberana#muhoberana: reba Rom 16.16 (sob). ku buryo butagira amakemwa.
27Mu izina rya Nyagasani, ndabasaba nkomeje ko uru rwandiko rusomerwa abavandimwe bose.
28Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu!

Currently Selected:

1 Abanyatesaloniki 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in