ইউভার্শন লোগো
সার্চ আইকন

Luka 5

5
Yezu ahamagara abigishwa be ba mbere
(Mt 4.18-22; Mk 1.16-20)
1Igihe kimwe Yezu yari ahagaze ku kiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamwisukaho kugira ngo bumve Ijambo ry'Imana. 2Abona amato abiri ku nkombe abarobyi bari bavuyemo, boza ibyo barobeshaga. 3Ajya mu bwato bumwe muri ayo bukaba ubwa Simoni Petero, amusaba kwitarura inkombe gato. Nuko abwicaramo yigisha imbaga y'abantu.
4Amaze kuvuga abwira Simoni ati: “Igiza ubwato ahari amazi menshi, maze wowe na bagenzi bawe muterere imitego y'amafi mu mazi murobe.”
5Simoni aramusubiza ati: “Mutware, iri joro ryose twarikesheje turoba nyamara ntitwagira icyo dufata. Ariko ubwo ari wowe ubivuze reka nterere imitego.”
6Babigenje batyo bafata amafi menshi cyane, ndetse imigozi y'imitego yabo itangira gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe. Nuko baraza buzuza ayo mato yombi, ku buryo yari agiye kuzīkama. 8Simoni Petero abibonye atyo apfukamira Yezu, aramubwira ati: “Nyagasani, igirayo kuko jye ndi umunyabyaha.”
9Icyatumye avuga atyo ni uko we n'abo bari kumwe bari bumiwe, babonye amafi menshi bafashe. 10Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni, na bo barumirwa. Maze Yezu abwira Simoni ati: “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.”
11Baherako basubiza amato imusozi, basiga byose baramukurikira.
Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe
(Mt 8.1-4; Mk 1.40-45)
12Igihe kimwe Yezu ari mu mujyi runaka, haza umuntu washeshe ibibembe ku mubiri wose. Abonye Yezu amwikubita imbere, aramwinginga ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.”
13Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho. 14Yezu aramwihanangiriza ngo ye kugira uwo abibwira. Aramubwira ati: “Icyakora ujye kwiyereka umutambyi, maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy'uko wakize.”
15Nyamara Yezu arushaho kwamamara, imbaga nyamwinshi y'abantu igakoranira aho ari kugira ngo bamwumve kandi abakize indwara zabo. 16Ariko we akanyuzamo akajya ahantu hitaruye agasenga.
Yezu akiza ikimuga
(Mt 9.1-8; Mk 2.1-12)
17Igihe kimwe Yezu yarigishaga, Abafarizayi n'abigishamategeko bari bicaye aho baturutse mu midugudu yose yo muri Galileya, no muri Yudeya n'i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri we kugira ngo akize abantu indwara. 18Haza abantu bahetse mu ngobyi umuntu umugaye, bashaka uburyo bamwinjiza mu nzu ngo bamushyire imbere ya Yezu, 19ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi. Nuko barurira bajya hejuru y'inzu#hejuru y'inzu: reba Mk 2.4 (sob)., baca icyuho mu mategura bamumanuriramo ari mu ngobyi, bamugeza hagati mu bantu imbere ya Yezu. 20Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo muntu ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”
21Abigishamategeko n'Abafarizayi batangira kubazanya bati: “Ese uyu ni muntu ki utuka Imana? Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?”
22Yezu amenye ibitekerezo byabo ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo? 23Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’? 24Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi, Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.”
Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”
25Ako kanya abyuka bamureba, afata ingobyi yari ahetswemo asubira imuhira asingiza Imana. 26Bose barumirwa basingiza Imana bafite ubwoba cyane, bavuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu by'agatangaza!”
Yezu ahamagara Levi
(Mt 9.9-13; Mk 2.13-17)
27Ibyo birangiye avayo, abona umusoresha witwa Levi yicaye mu biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!”
28Levi arahaguruka, asiga byose aramukurikira.
29Nuko atumira Yezu iwe amukorera umunsi mukuru ukomeye, amwakira ku meza hamwe n'imbaga y'abasoresha n'abandi bari kumwe na bo. 30Abafarizayi n'abigishamategeko babo barijujuta, maze babaza abigishwa be bati: “Kuki musangira n'abasoresha n'abanyabyaha?”
31Yezu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. 32Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha ngo bihane.”
Ibyerekeye kwigomwa kurya
(Mt 9.14-17; Mk 2.18-22)
33Nuko baramubwira bati: “Akenshi abigishwa ba Yohani Mubatiza bigomwa kurya kandi bakavuga amasengesho, ab'Abafarizayi na bo ni uko. Nyamara abawe barirīra bakinywera!”
34Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe mwashobora kubuza abasangwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? 35Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.”
36Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Ntawe ukata ikiremo ku mwenda mushya ngo agitere mu mwenda ushaje. Uwabikora yaba aciye uwo mwenda mushya, kandi rero icyo kiremo gishya nticyagendana na wa wundi ushaje. 37Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu#impago z'impu: reba Mt 9.17 (ishusho na sob). zishaje. Uwabikora, igihe iyo nzoga ibira yaturitsa impago igasandara, impago na zo zikangirika. 38Ahubwo inzoga y'umubira igomba gusukwa mu mpago zikiri nshya. 39Ikindi kandi umuntu wese unyoye inzoga ihoze ntiyifuza kunywa iy'umubira, kuko agira ati: ‘Ihoze ni yo nziza.’ ”

বর্তমানে নির্বাচিত:

Luka 5: BIR

হাইলাইট

শেয়ার

কপি

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in