Kuza kukwishakira na byo nasanze bitankwiye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n'umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”
Yezu abyumvise atyo atangarira uwo muntu, arahindukira abwira imbaga y'abantu yari imukurikiye ati: “Reka mbabwire: no mu Bisiraheli sinigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha!”