1
Luka 6:38
Bibiliya Ijambo ry'imana
Mutange namwe muzahabwa, akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye ni ko bazabagereramo. Akebo mugeramo ni ko muzagererwamo.”
Compare
Explore Luka 6:38
2
Luka 6:45
Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Erega akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa!”
Explore Luka 6:45
3
Luka 6:35
Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b'Isumbabyose, yo igirira neza indashima n'abagizi ba nabi.
Explore Luka 6:35
4
Luka 6:36
Nimujye mugira impuhwe nk'uko Imana So izigira.”
Explore Luka 6:36
5
Luka 6:37
“Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa. Ntimukagereke ibibi ku bandi namwe mutazabigerekwaho. Ahubwo mubabarire abandi namwe muzababarirwa.
Explore Luka 6:37
6
Luka 6:27-28
“Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi.
Explore Luka 6:27-28
7
Luka 6:31
Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira.
Explore Luka 6:31
8
Luka 6:29-30
Nihagira ugukubita urushyi umuhe n'undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n'ishati. Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi.
Explore Luka 6:29-30
9
Luka 6:43
“Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza.
Explore Luka 6:43
10
Luka 6:44
Buri giti ukibwirwa n'imbuto cyera. Nta wasoroma imbuto z'umutini ku mutobotobo, cyangwa iz'umuzabibu ku mufatangwe.
Explore Luka 6:44
বাড়ি
বাইবেল
পরিকল্পনাগুলো
ভিডিও