Wa mugore abonye ko yamenyekanye, ni ko kuza ahinda umushyitsi yikubita imbere ya Yezu, amutekerereza icyatumye amukoraho n'ukuntu yahise akira, abari aho bose barabyumva. Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”