YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 97

97
Uhoraho ni Umwami ugenga byose#97.0 . . . Umwami ugenga byose: iyi na yo ni zaburi irata ubwami bw’Uhoraho. Igihe Imana izaza mu bubasha bwayo, rwagati mu mirabyo n’imitingito y’isi (1–6a), amahanga yose azabona ikuzo ryayo (6b), ibigirwamana n’ababiyobotse bazakorwe n’isoni (7) naho Israheli isabagizwe n’ibyishimo (8–12).
1Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
2Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.
3Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere,
maze kigatwika abanzi be impande zose.
4Imirabyo ye iboneshereza isi,
ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.
5Imisozi irashonga nk’ibishashara,
mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.
6Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.
7Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni,
abiratana bose ibyo bipfabusa;
bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!
8Siyoni yarabyumvise maze irishima,
imigi ya Yuda irahimbarwa,
ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.
9Kuko wowe Uhoraho,
uri Musumbabyose ku isi yose,
utambutse kure imana zose.
10Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi,
kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be,
akabagobotora mu kiganza cy’ababi.
11Urumuri rurasira ku ntungane,
ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.
12Ntungane, nimwishimire Uhoraho,
maze mumusingirize ubutungane bwe.

Currently Selected:

Zaburi 97: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in