Zaburi 84
84
Indirimbo y’abajya mu Ngoro Ntagatifu#84.0 . . . mu Ngoro ntagatifu: ni imwe muri za zaburi zirata Siyoni‐Yeruzalemu. Nta mahirwe yandi yaruta kwibera mu Ngoro y’Uhoraho (2–5). Hahirwa n’abakora urugendo, bagaturuka mu mpande zose z’igihugu, bazanywe no gusengera Imana mu Ngoro yayo (6–11). Hagahirwa kandi n’abihatira kugendera mu butungane bose, aho bari hose n’iteka ryose (12–13).
1Igenewe umuririmbisha. Ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!
3Umutima wanjye wahogojwe
no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
4Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!
5Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema! (guceceka akanya gato)
6Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,
bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.
7Iyo bambutse ikibaya cya Rurira,
bakibyaza amasoko,
maze imvura y’impangukano ikahuzuza ibidendezi.
8Uko bagenda ni ko imbaraga zabo ziyongera,
maze bagatunguka imbere y’Imana i Siyoni.
9Uhoraho, Mana y’ingabo, umva isengesho ryanjye:
utege amatwi, Mana ya Yakobo. (guceceka akanya gato)
10Mana, wowe ngabo twikingira, reba,
witegereze uruhanga rw’intore yawe.
11Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe
undutira iyindi igihumbi namara ahandi,
mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,
aho gutura mu mahema y’abagiranabi.
12Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira,
Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo;
ntiyima ihirwe abagendera mu butungane.
13Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
hahirwa umuntu ukwiringira!
Currently Selected:
Zaburi 84: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.