YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 83

83
Abanzi b’Imana n’aba Israheli nibakorwe n’ikimwaro#83.0 . . . nibakorwe n’ikimwaro: uwahimbye iyi zaburi aratakambira Imana mu izina ry’umuryango wose kugira ngo ibatabare; kuko abanzi benshi babigambiriye, bakaba biteguye kubarimbura (2–9). Abo bagiranabi, Imana izabagire nk’uko yagenje kera abarwanyaga umuryango wayo (10–13), bose uko bakabaye ibarimbuze umuriro w’uburakari bwayo (14–19).
1Iyi zaburi ni indirimbo ya Asafu.
2Mana, wikomeza kwicecekera;
wirebera gusa nk’ikiragi!
3Dore ngaha abanzi bawe barahinda,
n’abakurwanya babyukije umutwe.
4Baragambanira umuryango wawe,
banamanama kugusha abo urengera;
5baravuga ngo «Nimuze dutsembe umuryango wabo,
maze izina rya Israheli rye kuzavugwa ukundi!»
6Bahurije inama hamwe,
bumvikanira kukurwanya.
7Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli,
ab’i Mowabu, na bene Hagara,
8bene Gebali, Hamoni na Amaleki,
Abafilisiti hamwe n’Abanyatiri;
9ndetse n’Abanyashuru bifatanyije na bo,
ngo batize amaboko bene Loti.
10Uzabagire nk’ab’i Madiyani na Sizera,
nka Yabini ku mugezi wa Kishoni;
11bashiriye ku iriba rya Harodi,
bahinduka ifumbire y’ubutaka.
12Ibikomangoma byabo uzabigenzereze nka Orebu na Zehebu,
abatware babo bose ubagire nka Zebahi na Salimuna,
13bo bari barihaye kuvuga ngo
«Twigarurire igikingi cy’Imana!»
14Mana yanjye, urabahungabanye
nk’uko umurama uhuherwa n’umuyaga.
15Nk’uko umuriro uyogoza ishyamba,
cyangwa ikirimi cyawo kikababura imisozi,
16nawe ubakurikize inkubi y’umuyaga,
bahahamurwe na serwakira.
17Uruhanga rwabo urukwize ikimwaro,
maze babaririze izina ryawe, Uhoraho!
18Bazahorane iteka isoni n’ubwoba,
babure amizero, bicwe n’ikimwaro;
19maze bazamenyereho ko ari wowe wenyine, Uhoraho,
Umusumbabyose ku isi hose!

Currently Selected:

Zaburi 83: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 83