YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 74

74
Amaganya y’imbaga ntagatifu, Ingoro imaze gutwikwa no gusahurwa#74.0 . . . gutwikwa no gusahurwa: ibyago bikomeye byugarije imbaga: ibitero by’abanzi byayogoje igihugu n’umugi mutagatifu, basenya amasengero yose, ndetse n’Ingoro y’Uhoraho barayandavuza, barayisenya kandi baranayitwika (1–9). Hakurikiraho isengesho ritakambira Imana, yo yabatsindiye intambara nyinshi mu bihe byahise, kugira ngo igirire impuhwe umuryango wayo (10–23). Isenywa ry’Ingoro rivugwa muri iyi zaburi, birashoboka ko ari iryakozwe n’igitero cyagabwe n’umwami w’i Babiloni muri 587 (2 Bami 25,9), cyangwa isahurwa ry’Ingoro ryabaye mu gihe cy’Abamakabe (1 Mak 1,21–23; 4,38).
1Ni igisigo cya Asafu.
Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu?
Ni iki cyatumye uburakari bwawe
bugurumanira ubushyo bwo mu nkome yawe?
2Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera,
ubwoko wishakiye ko bukubera imbata,
wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe!
3Zamuka werekeza muri ayo matongo;
wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero.
4Abagutambamiye bavugirije induru
mu ijabiro ryawe watwakiriragamo,
bahashinga amabendera yabo.
5Basaga n’abatutizi
babanguye intorezo zabo mu ishyamba,
6bamenagurira icyarimwe amashusho,
bayakubita intorezo n’amafuni!
7Ingoro yawe bayihereje inkongi,
bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe!
8Ubwo abo bagome banoza umugambi
wo gutwika aho bagusengeraga hose mu gihugu.
9Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga,
nta n’umuhanuzi ukibaho,
kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza!
10Mana, umwanzi azadutuka bihereze hehe?
Mbese umwanzi azakomeza agusuzugure na ryari?
11Ni iki gituma udukuraho amaboko,
ugakomeza kwipfumbata, nta cyo utumarira?
12Nyamara, Mana, uri umwami wanjye kuva kera na kare,
ni wowe wagobotoye igihugu cyacu!
13Ni wowe wasatuye inyanja ku bubasha bwawe,
ikiyoka cyo mu mazi, ukimenagura imitwe.
14Ni wowe wajanjaguye imitwe ya cya Leviyatani#74.14 Leviyatani: reba Yobu 3,8 na Z 104.26.,
ukigaburira inyamaswa zo mu nyanja.
15Ni wowe wavubuye isoko n’umugezi,
wumisha inzuzi zidakama.
16Umunsi ni uwawe, ijoro na ryo ni iryawe;
ni wowe wahanze ukwezi n’izuba;
17ni wowe washinze imipaka yose y’isi,
icyi n’itumba, ni wowe wabishyizeho.
18Uhoraho, uribuke ko umwanzi yagututse,
ko inyoko y’abasazi yandavuje izina ryawe!
19Ubuzima bw’abagukunda, ntubugabize ibikoko,
ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe.
20Ibuka Isezerano ryawe, maze wirebere:
amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo!
21Ntutume urenganywa atahana ikimwaro,
ahubwo umukene n’imbabare bagende bakuramya!
22Uhoraho, tabara; urengere ibyawe,
wibuke ibitutsi bidahosha bya bariya basazi!
23Ntiwibagirwe induru y’abanzi bawe,
n’akamu kiyongera k’abagusembura!

Currently Selected:

Zaburi 74: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in