YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 73

73
Amahirwe y’abagiranabi bafite ubu azaherukwa n’igihano gikomeye#73.0 . . . n’igihano gikomeye: umuhimbyi w’iyi zaburi yashavujwe cyane no kubona abagiranabi ari bo bene amahirwe; arazirikana rero kuri icyo kibazo giteye inkeke (1–12). Hari ubwo yanibajije niba kugumana ubupfura, hari icyo byamumariye (13–15); nyamara, igihe yari mu Ngoro y’Uhoraho asenga, aza gusobanukirwa kuri icyo kibazo (16–17). Yumvise ko abagiranabi bazarimbuka mu kanya gato (18–20), naho intungane zikazashimishwa no kwibanira n’Imana iteka ryose, maze ikazazigeza mu ikuzo ryayo (23–28). Ahari icyo gihe ni bwo bamwe na bamwe batangiye kwizera ko hari n’ubundi bugingo buzaza, iruhande rw’Imana.
1Ni zaburi ya Asafu.
Koko, Imana ikunda Israheli,
n’abafite umutima ukeye bose.
2Nyamara hari hato ngasitara,
habuze gato ngo ngwe;
3kubera ishyari nari mfitiye abagiranabi,
kubona byose ari bo bihira!
4Nta cyo bigomwa kugeza bapfa,
igifu cyabo gihora cyuzuye;
5nta cyo bazi mu miruho y’abantu,
ibyago bibacaho bikagwira abandi.
6Ubwirasi burababereye nk’umutako,
urugomo rubizihiye nk’umwambaro;
7umurengwe ubatera kurebana agasuzuguro,
ubucakura bukabasaguka umutima.
8Barannyegana, bakavugana ububisha,
bigamba uko bari buhemuke;
9imvugo yabo itera no mu ijuru,
akarimi kabo kararitse ibyo ku isi.
10Ni yo mpamvu umuryango wanjye ubohokaho,
bakawuhira amagambo yabo nk’amazi,
11bavuga bati «Imana izabimenya ite?
Uwo hejuru iriya hari icyo yimenyera?»
12None ngaha abagiranabi,
baragwiza umutungo, nta cyo bikanga.
13Naho jye kugumana ubupfura byamariye iki,
ngo aha ndaharanira ubuziranenge!
14Buri munsi ndakubitwa,
kandi buri gitondo ngahabwa igihano;
15nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo,
najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe!
16Nuko mbanza gutekereza ngo mbyumve;
ariko nsanga bimbereye urujijo,
17kugeza ubwo ninjira mu Ngoro y’Uhoraho,
maze nsobanukirwa iby’amaherezo yabo.
18Ni koko, wabaganishije aharindimuka,
ngo ubagushe mu mutego!
19Mbega ngo baracemererwa mu kanya gato!
Bahindutse ubusa bishwe n’ubwoba!
20Nk’uko umuntu arota inzozi yakanguka akazibagirwa,
nawe Nyagasani, uzabasuzugure, woye no kwibuka uko basa.
21Igihe umutima wanjye wari wuzuye amaganya,
nashengutse umubiri wose,
22bwari ubugoryi bwo kutabyumva,
nari igicucu mu maso yawe!
23Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe,
umfashe ukuboko kw’iburyo.
24Uzanyoboresha inama zawe,
maze uzangeze mu ikuzo ryawe.
25Ni nde wundi ngira mu ijuru wo kuntabara?
Nta kindi kindi nakwifuza hano ku isi, kandi ngufite!
26Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucogora,
ariko wowe, Mana yanjye, uri urutare negamiye
n’umugabane wanjye iteka ryose!
27Ngaha abakujya kure bararimbuka,
abaguhungaho ukabatsemba.
28Naho jyewe, kwegera Imana ni yo mahirwe yanjye;
Nyagasani Uhoraho, ni we niringiye,
kugira ngo nzarate ibyiza byose yakoze.

Currently Selected:

Zaburi 73: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in