YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 72

72
Umwami wasezeranyijwe#72.0 Umwami wasezeranyijwe: iyi zaburi yahimbiwe kuririmbwa mbere na mbere mu mihango yo kwimika umwami mushya cyangwa mu birori byo kwizihiza isabukuru ye. Umusizi aramwibutsa ibyo umuryango wose umutezeho: ubutabera, gufasha abaciye bugufi no gukwiza umutekano mu gihugu (1–7). Hanyuma akamubwira mu magambo amuryohereza kandi anakabiriza; akamusezeranya ko Imana izamuha gutsinda abanzi be bose akazaramba ku ngoma, n’ubutaka bukazarumbuka maze ikuzo rye rikazahoraho (8–17). Nyuma y’ijyanwabunyago ariko, Abayisraheli batakigira umwami, iyi zaburi baje kuyibonamo ibyahanuwe ku Umwami‐Mucunguzi Imana izoherereza umuryango wayo, mbese nk’uko byari byaravuzwe na Izayi 11,2–9; 32,1 kimwe na Zakariya 9,9.
1Yitiriwe Salomoni
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
2acire umuryango wawe imanza ziboneye
kandi arengere n’ingorwa zawe.
3Imisozi nikwize rubanda amahoro,
n’imirenge ibazanire ubutabera.
4Azarenganura rubanda rugufi,
arokore abatindahare,
kandi aribate uwabakandamizaga.
5Azaramba ak’izuba,
amare ibihe bitabarika nk’ukwezi;
6amere nk’imvura igwa mu rwuri,
mbese nk’imvura y’umurindi ibobeza ubutaka!
7Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.
8Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
9Abamutambamiye bazapfukama imbere ye,
maze abanzi be bazarigate umukungugu.
10Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,
abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire.
11Abami bose bazapfukama imbere ye,
amahanga yose amuyoboke.
12Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
13Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.
14Azabakiza ububisha n’agahato,
kuko we abona amagara yabo afite agaciro.
15Azaramba bamuture zahabu y’i Saba;
bazamusabire ubudahwema,
bamwifurize umugisha iminsi yose.
16Hazaba uburumbuke bw’ingano mu gihugu,
amahundo ahungabane kugeza mu mpinga z’imisozi,
atubuke nk’indabyo zo muri Libani,
umusaruro ungane n’ibyatsi byo mu mirima!
17Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe!
18Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,
we wenyine ukora ibitangaza!
19Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo,
ikuzo rye riragasakara ku isi yose! Amen! Amen!
20Ngiri iherezo ry’amasengesho ya Dawudi, mwene Yese.

Currently Selected:

Zaburi 72: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in