Zaburi 111
111
Umuvugo urata Imana idahemuka kandi igira ubuntu#111.0 . . . kandi igira ubuntu: umuririmbyi wa zaburi arongera gusingiza Nyagasani ubutarambirwa, kandi abishyizeho umutima, amushimira ko yita ku muryango we. Aravuga, ariko ateruye, ibya «manu» Imana yawuhereye mu butayu (5a), n’Isezerano yagiranye na wo ku musozi wa Sinayi (5b), ndetse n’ukuntu yabeguriye igihugu cya Kanahani ho umunani, bakagitunga (6).
1Alleluya!
Alefu
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
Beti
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Gimeli
2Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
Daleti
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
He
3Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,
Vawu
kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.
Zayini
4Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Heti
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.
Teti
5Abamwubaha abaha ibibatunga,
Yodi
akibuka iteka Isezerano rye.
Kafu
6Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,
Lamedi
igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.
Memu
7Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,
Nuni
amategeko ye yose akwiye kwiringirwa.
Sameki
8Yashyiriweho abo mu bihe byose
kandi ku buryo budasubirwaho,
Ayini
akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.
Pe
9Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,
Tsade
agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.
Kofu
Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.
Reshi
10Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;
Shini
abagenza batyo bose ni bo inararibonye.
Tawu
Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.
Currently Selected:
Zaburi 111: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.