YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 110

110
Umukiza ni umwami n’umuherezabitambo#110.0 . . . umwami n’umuherezabitambo: ku munsi w’iyimikwa ry’umwami mushya, umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo aramwibutsa mu izina ry’Imana amasezerano yayo. Uhoraho yita cyane ku mwami yimikiye umuryango we, amwicaza iburyo bwe, akamufata nk’umwana we, kandi akamuha gutsinda abanzi be bose. Iyi zaburi ya 110 yagereranywa na Z 2 kuko na yo ivuga iby’umunsi umwami yimikwagaho. Gusa ariko, zaburi ya kabiri ivuga yeruye ubuhanuzi bwa Natani bwerekeye Dawudi n’urubyaro rwe (2 Sam 7); naho muri iyi, bagatsindagiriza ko umwami ari n’umuherezabitambo, mbese kimwe na Malekisedeki, umwami wa Salemu (= Yeruzalemu), watuye ibitambo Imana Isumba byose mu gihe cya Abrahamu (reba Intg 14,18–20)!
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,
ati «Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe mbagira
umusego w’ibirenge byawe!»
2Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!
3Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu;
mbese nk’urume rutonda mu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»
4Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»
5Nyagasani ahora iburyo bwawe,
agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe.
6Acira amahanga imanza, akagerekeranya imirambo,
ku isi hose agatsemba abatware.
7Mu rugendo anywa amazi ku mugezi uhurura,
bigatuma yongera kubyutsa umutwe.

Currently Selected:

Zaburi 110: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy