YouVersion Logo
Search Icon

Nahumu 3

3
Umugi wamenaga amaraso ugabijwe abawurimbura
1Ugushije ishyano, mugi umena amaraso,
ukaba wuzuye ubujura n’urugomo,
ntunahweme kunyaga iby’abandi!
2Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana,
imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara.
3Abanyamafarasi biteguye kurasa,
inkota ziragurumana nk’amafumba,
amacumu ararabya nk’umurabyo.
Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose,
intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!
4Ibyo byose ubitewe n’uburaya#3.4 n’uburaya bwawe: nk’uko bivugwa n’ahandi henshi muri Bibiliya, aha ngaha na ho uburaya burashushanya imihango yakorerwaga ibigirwamana. Abaherezabitambo b’imana z’i Ninivi, kimwe n’ab’i Babiloni, bari bazwiho kuba abapfumu n’abateramwaku kabuhariwe. bwawe bukabije,
wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje,
ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe,
n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.
5Noneho dore ndakwibasiye,
uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze,
nzazamura ingutiya#3.5 nzazamura ingutiya yawe: kwambikwa ubusa mu ruhame, ni cyo cyari igihano cy’abagore b’indaya, (reba Yer 13,22.26; Ezk 16,37–41). yawe kugera ku gahanga,
kugira ngo nkwambike ubusa imbere y’amahanga,
n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe.
6Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero,
kugira ngo ukorwe n’ikimwaro,
7maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru,
agira ati «Ninivi yarimbutse!»
Ni nde uzayigirira impuhwe?
Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?
Ninivi izaba aka Tebesi
8Waba se hari icyo urusha Tebesi#3.8 urusha Tebesi: muri icyo gihe Tebesi yari umurwa mukuru w’igihugu cya Misiri (reba ku ikarita ya 1). Uwo mugi wari ukungahaye ukaba n’icyamamare wigeze gusahurwa n’ingabo z’umwami wa Ashuru, kandi zirawusenya muri 663 mb. K.,
wa mugi wubatse hagati y’imiyoboro ya Nili,
ugakikizwa n’amazi impande zose,
uruzi rukawubera inkike iwurinda?
9Kushi na Misiri ni byo wishingikirizaga buri gihe,
Puti n’Abanyalibiya baragiranye na wo amasezerano.
10Nyamara abaturage bawo barafashwe, bajyanwa bunyago;
abana bawo b’ibitambambuga bicirwa mu mayira yose,
abanyacyubahiro bawo bagabanywa ababatsinze,
hakoreshejwe ubufindo,
n’abatware bawo bose baboheshwa iminyururu.
11Nawe rero uramukiwe no gusinda ukarohama!
Uzahatirwa gushakira hose ubuhungiro
kugira ngo ucike umwanzi!
Ninivi ntizashobora kwirwanaho
12Ibigo byawe bikomeye byose
bimeze nk’imitini iriho imbuto zihishije;
iyo bayinyeganyeje na gatoya,
imbuto zihungukira mu kanwa k’uzirya#3.12 mu kanwa k’uzirya: iki kigereranyo kiragenura uko ibigo bikomeye byose bya Ninivi byagiye byigarurirwa n’abanzi bakabisenya..
13Reba abantu usigaranye: bifashe rwose nk’abagore!
Amarembo y’igihugu cyawe yugururiwe abanzi,
umuriro watwitse ibihindizo byawe.
14Nimuvome amazi, uyabikire igihe uzaba ugoswe;
komeza inkike zikuzitiye, jya gushaka ibumba,
urikate maze ubumbe amatafari#3.14 ubumbe amatafari: Abanyaninivi barihutira gutumburutsa inkike zizitiye umugi, nyamara bizaba iby’ubusa..
15Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe,
kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi
ingana n’isanane cyangwa n’inzige.
Abatuye i Ninivi bose bazatatana
16Wigwijeho abacuruzi baruta inyenyeri zo mu kirere,
none bose barayoyotse nk’inzige zigurutse.
17Abarinzi bawe bari benshi nk’inzige,
abagenzuzi bawe ari nk’irumbo ry’isanane;
zihumbitse ku gihuru kubera ubukonje,
nyamara iyo izuba rirashe, zose ziraguruka,
ntihagire umenya n’aho zihungiye#3.17 n’aho zihungiye: abantu bose Ninivi yari yishingikirije: baba abacuruzi cyangwa abagenzuzi, nibabona igitero cyabasatiriye, bazahita bacika muri uwo mugi. Nahumu rero arabagereranya n’irumbo ry’isanane zihumbika ku gihuru ijoro riguye, ariko zikendera bugicya..
Amakuba atagira igaruriro
18Mbe, mwami wa Ashuru, abatware bawe ko bahunyiza,
intwari zawe zikaba zisinziriye!
Imbaga yawe yatataniye mu misozi,
kandi nta muntu n’umwe uri bubakoranyirize hamwe!
19Amakuba yawe ntagira igaruriro,
ibikomere byawe ntibishobora gukira.
Uwumvise akaga urimo wese aravuza impundu,
ariko kandi ni mu gihe:
none se ni nde utigeze ugirira nabi?

Currently Selected:

Nahumu 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in