YouVersion Logo
Search Icon

Nahumu 2

2
(Kuri Yuda)
1Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi,
izanywe no kubamenyesha amahoro#2.1 kubamenyesha amahoro: umuhanuzi aramenyesha Yeruzalemu ko hagiye kuza intumwa iyizaniye inkuru nziza y’uko Ninivi yashenywe; bityo ibihugu byose yashikamiraga bikongera kubaho mu mahoro..
Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe,
urangize n’imihigo wahize,
kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi,
akaba yarimbuwe burundu!
3Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo,
ni we ubwe kuzo rya Israheli,
kuko abasahuzi bari barabacuje,
bakabatsembaho umuzabibu.
II. IRIMBURWA RYA NINIVI
Ninivi iterwa ikarimburwa#2.3 iterwa ikarimburwa: aha ni ho Nahumu atangirira kurondora iby’ibonekerwa rye ku byerekeye Ninivi. Nta we uzi neza niba icyo gisigo cyaranditswe mbere y’ifatwa rya Ninivi muri 612, cyangwa se nyuma yaryo. Nyamara Nahumu arasa n’uzi neza uwo mugi, (reba 2,7 n’igisob). Umuhanuzi ararondora mu mvugo inoze kandi iteye ubwoba, ukuntu umugi wamaze gufatwa bose bagahahamuka, kimwe n’ubutwari budatsimburwa bw’Abamedi n’Abanyababiloni babarwanyaga.
2Igitero kiguteye kiguturutse imbere!
Rinda ibigo byawe, ugenzure n’amayira!
Kenyera ukomeze, ukoreshe imbaraga zawe zose!
4Ingabo z’intwari zabo zisize ibara ritukura#2.4 ibara ritukura: ingabo z’abasirikare bari bagize icyo gitero kimwe n’imyambaro yabo byaratukuraga kugira ngo abababonye barusheho gukangarana; byongeye kandi n’iyo hagira abakomereka, amaraso yabo ntiyagaragaraga kuri iyo myambaro y’umuhemba, ngo bibe byatuma na bagenzi babo bacika intege.,
abakurwanya bambaye imyambaro y’umuhemba.
Dore biteguye kugaba igitero:
ibyuma byose by’amagare y’intambara birarabagirana,
amacumu aratigita yerekera impande zose!
5Mu mayira#2.5 Mu mayira: ni mu mayira yose agana mu mugi. amagare y’intambara aragenda nk’ayasaze,
ngayo mu bibuga arihuta cyane,
ameze nk’amafumba y’umuriro, aranyaruka nk’umurabyo.
6Umwami wa Ninivi ahamagaje abagaba b’ingabo ze,
ngabo baragenda babyigana.
Barihutira kugera ku nkike,
aho bateguye ibyo bari bwikingeho.
7Amarembo yerekera ku Ruzi#2.7 ku Ruzi: Ninivi yari yubatswe ku nkombe y’iburasirazuba bw’uruzi runini rwa Tigiri. arasunitswe,
ingoro y’umwami irafashwe.
8Ishusho ry’imanakazi yabo riramanuwe, bararisahuye;
abaja bayo baraganya nk’inuma, bikomanga ku gituza.
9Kuva kera Ninivi yari nk’ikizenga cy’amazi menshi,
ariko none dore atangiye gusandara impande zose.
Barabahamagara bati «Nimuhagarare, mukomere!»
ariko ntihagire n’umwe ugaruka.
10Nimusahure feza! Musahure na zahabu!
Ubukungu bw’aho ntibugira ingano,
barunze ibintu birenze urugero by’agaciro gakomeye.
11Byose birasenyutse, birasahuwe, birarimbutse!
Abantu b’aho bose bacitse intege, amavi arakomangana,
barahinda umushyitsi umubiri wose,
mu maso habo harasuherewe.
Ninivi imeze nk’intare yaneshejwe
12Mbese rya senga ry’intare riri he?
Ibyana#2.12 Ibyana by’intare: ni ukuvuga abaturage b’uwo mugi, cyane cyane abasore b’intwari. by’intare ni ho byiberaga,
n’igihe yabaga yagiye guhiga,
ntibigire ikibihungabanya!
13Intare yacagaguraga umuhigo ikagaburira ibyana byayo,
yawutanyaguriraga n’ingore zayo;
yuzuzaga ibyo yishe mu buvumo bwayo,
no mu masenga yayo inyama yacagaguye.
14Noneho dore ndakwibasiye,
uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
Amagare yawe y’intambara nzayahindura umwotsi,
ibyana by’intare byawe mbitsembeshe inkota.
Nzakubuza ibyo wasahuraga ku isi yose,
n’ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.

Currently Selected:

Nahumu 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in