Abehebureyi 4
4
1Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. 2Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera.
3Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, 4nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.»#4.4 imaze gukora: reba Intangiriro 2,2. 5Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo «Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.»
6Ubwo rero hakiri abagenewe kubwinjiramo, kandi abumvise bwa mbere iyo Nkuru Nziza batabwinjiyemo ku mpamvu y’ukutemera kwabo, 7Imana yongeye gushyiraho undi munsi mushya, uwa none, ibisobanurisha Dawudi, hashize igihe kirekire, muri aya magambo, iti «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu.» 8Kandi koko, iyo Yozuwe aza kuba ari we wabagejeje#4.8 Yozuwe . . . wabagejeje: nk’uko Bibiliya ibivuga, Yozuwe yamaze kubageza mu gihugu cya Kanahani maze Abayisraheli bariruhutsa (Yoz 21,44; 22,4; 23,1). Naho umwanditsi w’iyi baruwa y’Abahebureyi we aremeza ko ibyo atari ryo ruhuko ry’ukuri Imana yasezeranye, (kuko nyuma byabaye ngombwa ko barwana intambara nyinshi), ahubwo byari amarenga y’iruhuko nyakuri Imana yateganyirije abayo mu Bwami bwayo. mu buruhukiro, Imana ntiba yaravuze iby’umunsi wundi. 9Hakaba rero hari ikindi kiruhuko cy’umunsi wa karindwi kizigamiwe umuryango w’Imana. 10Kuko uwinjiye muri icyo kiruhuko, na we aruhuka imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo. 11Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.
12Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. 13Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.
Kristu ni Umuherezagitambo Mukuru w’ibambe
14Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. 15Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. 16Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.
Currently Selected:
Abehebureyi 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.