YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 3

3
Yezu asumba Musa
1Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho. 2Yabereye indahemuka Uwamushinze inzu ye yose, nk’uko byabaye kuri Musa#3.2 Kuri Musa: Ibarura 12,7. Kristu asumbye kure Musa nk’uko umwana wo mu rugo aruta umugaragu (3.5–6).. 3Mu by’ukuri ikuzo rye risumbye kure irya Musa, mu rugero rw’uko uwubatse inzu arusha icyubahiro iyo nzu yubatse. 4Buri nzu yose igira umwubatsi, ariko umwubatsi wa byose ni Imana. 5Musa yashinzwe inzu yayo yose, ari umugaragu wo guhamya ibyo Imana yari igiye kuvuga. 6Naho Kristu We yashinzwe inzu yayo, ari Umwana bwite. Iyo nzu yayo ni twebwe, niba twikomejemo ubwiringire buhamye, kandi tugaterwa ishema n’ukwizera dufite.
Uko twagera mu ihirwe ry’Imana
7Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, 8ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu; 9aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine. 10Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’ 11None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!»#3.11 mu buruhukiro bwanjye: Zaburi 95,7–11. Mu magambo akurikiraho umwanditsi w’iyi baruwa aratwumvisha ko Abayisraheli ba kera batari bakwiye kwinjira mu gihugu basezeranyijwe kuko bagiye bijujutira Imana kenshi. Abari bavuye mu Misiri bose bapfiriye mu butayu (3.7–19; reba Ibar. 14,20–38). Mu by’ukuri, icyo gihugu cyashushanyaga iruhukiro ryo mu ijuru Imana izaha abazaba baremeye kwakira Inkuru Nziza (4.1–11). 12Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera. 13Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi»#3.13 «Uyu munsi»: ijambo ry’Imana ni irinyakuri n’isezerano ryayo riratunganye (4.1). Abakristu na bo buri gihe batumirirwa kwinjira mu ihirwe ry’Imana. Ni byo umwanditsi ashaka kuvuga muri iryo jambo «Uyu munsi». Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha. 14Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro, 15nk’uko byanditswe ngo «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza.» 16Ni bande se koko «bumvise» maze bagatera «amananiza»? Si abimutse mu Misiri bose, bayobowe na Musa? 17Kandi ni bande yarakariye «imyaka mirongo ine» yose? Si abaguye mu cyaha, imirambo yabo ikararikwa mu butayu? 18Ni bande kandi «yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwe», atari izo ntumvira nyine? 19Kandi tuzi ko batabwinjiyemo, ku mpamvu y’ukutemera kwabo.

Currently Selected:

Abehebureyi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy