Abanyagalati 5
5
Kwemera Umucunguzi umwe rukumbi
1Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge#5.1 ubwigenge: ni kimwe mu bigize ubutorwe bw’umukristu (reba 5,13).. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi#5.1 ijosi: gusubira kubahiriza amategeko yose ya Musa ni cyo kimwe no kwanga ubwigenge umuntu aba yarabonye yemera Yezu Kristu.. 2Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristu nta cyo yaba akibamariye. 3Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera#5.3 akagera: uwishe rimwe aba ayishe yose, akikururira umuvumo w’Imana (3.10).. 4Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza. 5Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. 6Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo#5.6 n’urukundo: Pawulo aravuga hano imigenzo ndengakamere y’ingenzi. Ukwemera ni ko kwinjiza mu bugingo bushya. Ubwo gutangwa na Roho, gushyigikira ukwizera kandi kugakomezwa n’umwete wo gukunda abavandimwe.. 7Ko mwirukaga neza, ni nde ubabambiye ngo mudakurikiza ukuri? 8Igishuko nk’icyo nticyaturuka ku Uwabahamagaye. 9N’ubundi agasemburo gake gatutumbya irobe ryose. 10Jyewe ndabizeye muri Nyagasani, nzi ko mutatekereza ukundi. Naho ubatera guhagarika imitima, uwo azatsindwa n’urubanza, uwo ari we wese. 11Naho jyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ubwo rero, umusaraba nta we waba ugiteye kwibaza. 12Mbese abo babatera guhagarika umutima, bakwishahuye bakamaraho!
Umubiri si roho
13Mwebweho, bavandimwe, mwahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo. 14Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe#5.14 nkawe ubwawe: reba Abalevi 19,18.». 15Naho niba mushihana, mugacagagurana, muramenye ntimuzamarane. 16Mureke mbabwire: Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira. 17Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. 18None rero, niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko.
19Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, 20gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, 21inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Ngoma y'Imana.
22Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, 23imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. 24Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. 25Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.
Itegeko rya Kristu
26Twoye kurarikira ikuzo ry’amanjwe, twirinde gushotorana no kugirirana ishyari.
Currently Selected:
Abanyagalati 5: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.