YouVersion Logo
Search Icon

Abanyagalati 4

4
Ubwigenge bw’abana b’Imana
1Dore icyo nshaka kuvuga: igihe cyose uwagenewe umurage akiri muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu n’ubwo aba ari we mutware wa byose, 2ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye kugeza igihe se yategetse#4.2 se yategetse: mu mico y’Abagereki, se w’umwana ni we wagenaga igihe umwana azaba abaye umugabo. Pawulo arashaka kutwumvisha ko Abayahudi, n’ubwo ari bo umuryango Imana yahisemo, batarageza igihe umuntu yavuga ko bakuze bihagije, kuko amategeko aracyabarera. Bityo umukristu ushaka kongera kugengwa n’amategeko, yaba yishubije i bwana, aho aba adatandukanye n’umugaragu.. 3Natwe ni uko: igihe twari tukiri bato, twategekwaga n’ibigenga isi#4.3 ibigenga isi: ni ibinyamaboko, ibinyabubasha byaba ibiriho koko, byaba se ibyo umuntu akeka ariko agahora abyikanga. Ku Muyahudi, ni amategeko ubwayo. Ku munyamahanga ni abazimu cyangwa ibintu bimurusha amaboko, bimutunze cyangwa bimutera ubwoba (nk’izuba, inkuba) noneho akabiramya kugira ngo abyurure bimugororokere. Ku mpande zombi rero, umuntu aba yigize umucakara w’ibyo binyamaboko kandi mu by’ukuri agengwa n’Imana yonyine Yo yaremye byose kandi izakiza bose muri Yezu Kristu., twari abagaragu, 4ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, 5kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo. 6Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho#4.6 Roho: hano Pawulo yavuze Ubutatu Butagatifu kandi yavuze ko Mwana (4.4) na Roho boherezwa bombi n’Imana Data. w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati «Abba, Data#4.6 Data: Roho Mutagatifu aha uwemera kugenda arushaho gusa n’Umwana w’ikinege w’Imana kuzageza aho na we yumva ko nta wundi mubyeyi afite utari Imana Data.7Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage.
Pawulo ababajwe n’uko Abanyagalati bisubiza mu bucakara
8Kera mutaramenya Imana, mwari abacakara bakorera ibidafite kamere y’Imana. 9Ubu ngubu ariko muzi Imana, ndetse na Yo irabazi#4.9 irabazi: kumenya umuntu mu Bayahudi ni ukugirana na we umubano ukomeye. Kuba rero Abanyagalati baremeye, ni Imana yabikoze Yo yabamenye, ndetse yabakunze mbere (1 Kor 8,3).. Mwongeye mute kugarukira ibyo bintu bitagira intege, bitagira uko byigira na byo? Mwakwiyemeza mute kongera kubibera abagaragu bundi bushya? 10Mwubahiriza imihango n’imiziririzo yerekeye iminsi, amezi, ibihembwe n’imyaka#4.10 imyaka: hano Pawulo aravuga imihango n’imiziririzo yo mu Bayahudi n’iyo mu banyamahanga.. 11Munteye agahinda, nkibaza niba ntaravunikiye ubusa iwanyu. 12Bavandimwe, ndabinginze, nimumere nkanjye ubwo nanjye nigize nkamwe#4.12 nkamwe: Pawulo yigize nk’Abanyagalati kuko atagikurikiza amategeko ya kiyahudi. Ni ko yagenzaga aho yigishaga ubutumwa hose: «Nihwanyije na bose muri byose kugira ngo ngire abo mbarokoramo» (1 Kor 9,20–22). Muri ibyo, agenza nka Kristu we wigize nka buri muntu kugira ngo amucungure (Fil 2,7).. Nta kibi mwigeze mungirira. 13Muzi ko nari ndwaye#4.13 nari ndwaye: ubundi Pawulo nta mugambi yari afite wo gutinda mu Bugalati, yabitewe n’indwara yamufatiyeyo ariko aboneraho kubigisha Inkuru Nziza. igihe nje kubigisha Inkuru Nziza bwa mbere na mbere. 14Uwo muruho mwatewe n’umubiri wanjye, ntimwigeze muwuhungana ishozi cyangwa ngo muwuvumire ku gahera#4.14 ku gahera: ni umuhango wo kohera ikibi cyari kije guhungabanya amahoro y’umuntu cyangwa amagara ye. Indwara ya Pawulo yari gutuma Abanyagalati bamwirinda, nyamara ahubwo yatumye bamukunda, bakunda n’Inkuru Nziza.. Ahubwo mwanyakiriye nk’umumalayika w’Imana, nka Kristu Yezu ubwe. 15Ubu uri he wa munezero? Jyewe ndahamya rwose ko, iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso yanyu ngo muyanyihere. 16Ubu se noneho mbaye umwanzi wanyu kuko mbabwije ukuri? 17Abo bantu babitayeho cyane, nyamara si icyiza babashakira, kuko bashaka kudutandukanya ngo abe ari bo mwikundira. 18Ni byiza kugira urugwiro, iyo murutewe n’umutima mwiza kandi mukarugira iteka, atari igihe ndi kumwe namwe gusa. 19Twana twanjye, ndacyari ku gise mbabyara kugeza igihe Kristu abaremwemo. 20Iyaba ubu ngubu nari ndi kumwe na mwe, nari kumenya imvugo nakoresha kuko ibyanyu binshobeye.
Amategeko aheza abantu mu bucakara, naho ingabire ikababohora
21Ngaho nimumbwire mwebwe mushaka kugengwa n’amategeko: mbese ntimwumvise amategeko? 22Koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja. 23Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano. 24Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara. 25Hagara ashushanya umusozi Sinayi wo muri Arabiya, ashushanya kandi Yeruzalemu y’ubu ngubu kuko ari umuja, we n’abana be. 26Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu. 27Koko rero byanditswe ngo
«Ishime mugore w’ingumba,
wowe utigeze ubyara,
rangurura maze uvuze impundu,
wowe utamenye ububabare bw’igise,
kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi
ab’ubana n’umugabo». # 4.27 n’umugabo: reba Izayi 54,1.
28Mwebwe rero, bavandimwe, muri abana b’isezerano nka Izaki. 29Kandi uko byabaye icyo gihe, uwavutse ku bwa kamere mubiri yatotezaga uwavutse ku bwa roho, na n’ubu ni ko bimeze. 30Nyamara se Ibyanditswe bibivugaho iki? «Irukana umuja n’umuhungu we, umwana w’umuja ntagahabwe umurage hamwe n’umwana w’umugore wigenga». 31Bityo rero, bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga#4.31 wigenga: Pawulo arifashisha Intg 16,21 kugira ngo atwumvishe abagaragu abo ari bo n’abigenga abo ari bo. Abana nyakuri ba Abrahamu rero, si Abayahudi ahubwo ni abemera ko bavutse ku bw’Isezerano ry’ijuru nka Izaki, bakaba bigenga nka we..

Currently Selected:

Abanyagalati 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in