YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 19

19
Amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli#19.1 ibikomangoma bya Israheli: muri uyu muvugo, umuhanuzi araganya kubera ibyago byagwiririye abami ba nyuma ba Yuda. Koko rero, muri 609 ni bwo umwami Yowakazi yajyanywe mu Misiri ari imbohe (2 Bami 23,33), naho muri 597, umwami Yoyakini ajyanwa bunyago i Babiloni (2 Bami 24,11–16). Kuva ku murongo wa 11 baravuga iby’umwami Sedekiya, na we uzatsindwa burundu n’Abanyababiloni.
1Naho wowe rero, uririmbe indirimbo y’amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli. 2Uzavuge uti
«Nyoko yari nde?
Yari intare y’ingore#19.2 intare y’ingore: igihugu cya Yuda kiragereranywa n’intare y’ingore, naho intare y’igisore ikaba umwami cyibyariye. mu zindi ntare,
ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa.
3Nuko irera kimwe mu byana byayo kiba intare y’igisore,
kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.
4Abanyamahanga baza kumenya iby’iyo ntare,
barayitega maze igwa mu mutego wabo,
bayikururisha inkonzo bayijyana mu gihugu cya Misiri.
5Nyina irategereza iraheba,
isanze nta cyizere igifite,
ni ko gufata ikindi mu byana byayo,
irakirera na cyo kiba igisore.
6Kikazerera mu zindi ntare,
na cyo gihinduka koko intare y’igisore,
kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.
7Nuko irimbura ingoro z’abantu, isenya n’imigi yabo,
igihugu n’abagituye bakuka umutima,
kubera urusaku rw’umutontomo wayo.
8Abanyamahanga bahegereye,
baturuka mu bihugu byabo baje kuyirwanya,
barayitega maze igwa mu mutego wabo.
9Bayikuruza inkonzo bayishyira mu rudandi,
bayishyikiriza umwami w’i Babiloni ayifungira mu buvumo,
kugira ngo umutontomo wayo
utazongera kumvikana mu misozi ya Israheli.
10Byongeye kandi, nyoko yari ameze nk’umuzabibu
watewe ku nkengero y’amazi.
Wararumbukaga kandi ukagira amababi menshi,
ubikesha ko wabonaga amazi ahagije,
11ukagira amashami akomeye, avamo inkoni z’abami,
uburebure bwawo bugera rwagati mu bicu,
bugatangarirwa kimwe n’ubwinshi bw’amashami yawo.
12Ariko waranduranye uburakari bawutura hasi,
umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo,
igihimba cyawo gikomeye kiravunika maze kiruma,
umuriro uragitwika.
13Dore noneho watewe mu butayu,
mu gihugu cyumiranye, kitakigira amazi.
14Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo,
utwika amashami yawo n’imbuto zawo.
Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye,
ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.»
Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.

Currently Selected:

Ezekiyeli 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in