YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 8

8
Uhoraho yigishirije Israheli mu butayu
1Amategeko yose nguhaye uyu munsi muzihatire kuyakurikiza kugira ngo mubeho, mugwire kandi mwigarurire igihugu Uhoraho yasezeranyije indahiro abasokuruza banyu, maze mugitunge. 2Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza. 3Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho#8.3 ijambo ryose . . . mu kanwa k’Uhoraho: Iryo jambo cyane cyane ni amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho. Umuntu nabitunganya, ibindi byose azabihabwaho umugereka. Igihe Yezu yashukwaga na Sekibi mu butayu, yishingikirije iryo hame (Mt 4,4). 4Muri iyo myaka mirongo ine, imyenda yawe ntiyagusaziyeho, ibirenge byawe ntibyabyimbye#8.4 Ibirenge byawe ntibyabyimbye: kimwe n’imyenda idasaza, ni ibigereranyo bitwumvisha ko Abayisraheli igihe bari mu butayu batigeze babura ibyo bakeneye, cyangwa ngo bananirwe birengeje urugero. 5kandi niba utekereza, urabona yuko Uhoraho Imana yawe yakwigishaga nk’uko umuntu agenzereza umwana we.
Ibishuko Israheli izagirira mu gihugu yasezeranyijwe
6Uzakurikize amategeko y’Uhoraho Imana yawe, unyure mu nzira akuyoboyemo, kandi umutinye.
7Uhoraho Imana yawe akwinjije mu gihugu cyiza: igihugu cy’imigezi n’amasoko, cy’amazi ari mu nda y’ubutaka akadudubiza mu bibaya no ku misozi, 8igihugu cy’ingano na za bushoki, cy’imizabibu, cy’imitini n’amakomamanga, cy’amavuta y’imizeti n’ubuki; 9igihugu uzariramo umugati ugahaga, ntugire icyo ubura; igihugu cy’amabuye y’ubutare, n’imisozi yacyo icukurwamo umuringa. 10Uzarya uhage, uzashimire Uhoraho Imana yawe igihugu cyiza azaba yaguhaye.
11Uzirinde kwibagirwa Uhoraho Imana yawe udakurikiza amategeko ye, amabwiriza ye n’imigenzo ye nguhaye uyu munsi. 12Nurya ugahaga, ukiyubakira amazu meza yo kubamo, 13ukagwiza amatungo magufi n’amaremare; ukagwiza feza na zahabu, kimwe n’undi mutungo w’ubwoko bwose, 14uramenye ntuzirate ngo wibagirwe Uhoraho Imana yawe. Ni we wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara; 15ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika, na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye. 16Muri ubwo butayu, ni we wakugaburiye manu#8.16 amazi mu rutare . . . manu: reba Iyim 16 na 17., abasokuruza bawe batigeze bamenya. Ibyo byose kwari ukugira ngo agucishe bugufi kandi akugerageze, maze abone kuzaguha guhirwa mu bihe bizaza. 17Ntuzibwire uti «Imbaraga zanjye bwite ni zo zangejeje kuri ubu burumbuke», 18ahubwo uzibuke ko ari Uhoraho Imana yawe uzaba yaraguhaye imbaraga zo kugera ku burumbuke, kugira ngo akomeze Isezerano yarahiriye abasokuruza bawe, nk’uko ubikora ubu ngubu.
19Nuramuka wibagiwe Uhoraho Imana yawe, ukayoboka izindi mana, ukazikorera, ukazipfukamira, nemeje uyu munsi ko muzarimbukira gushira: 20nk’amahanga Uhoraho yarimburiye imbere yanyu, ni ko namwe muzarimbuka, kubera ko muzaba mutarateze amatwi ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in