YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 7

7
Israheli ni umuryango weguriwe Uhoraho#7.1 umuryango weguriwe Uhoraho: Imana imwe y’ukuri yihishuriye Israheli iyirobanuye mu yandi mahanga. Kugira ngo badahemukira ubwo butore bwabo, Abayisraheli bagomba kutivanga n’ayandi mahanga, no gushukwa n’idini yabo. Naho ku byerekeye itegeko ryo gutsemba abanzi babo, reba 2,34 n’igisobanuro.
1Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu ugiye kwigarurira, akirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti, Abagirigashi, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, 2nuko Uhoraho Imana yawe akabakurekurira maze ukabatsinda, uzabatsembe rwose. Ntuzagirane na bo amasezerano, ntuzabababarire. 3Ntuzashyingirane na bo; ntuzahe umuhungu wabo umukobwa wawe, ntuzashakire umuhungu wawe umukobwa wabo, 4kuko ibyo byatuma umuhungu wawe ahinduka ntankurikire, akayoboka izindi mana; uburakari rero bw’Uhoraho bukabagurumaniraho, maze ako kanya akakurimbura. 5Ahubwo dore uko muzagenza ayo mahanga: intambiro zabo muzazisenye, inkingi zabo z’amabuye muzimenagure, ibiti byabo bisengwa mubitemagure, n’amashusho y’imana zabo muyatwike. 6Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko.
Uhoraho ntahemuka ku Isezerano rye
7Niba Uhoraho yarabitayeho akabatora, si uko wenda mwari benshi kurusha indi miryango, kuko ari mwe bake cyane mu miryango yose. 8Ahubwo niba Uhoraho yarabimuye iyo mwari muri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe, akababohora mu nzu y’ubucakara, mu maboko ya Farawo umwami wa Misiri, ni ukubera ko Uhoraho abakunda kandi agakomera ku ndahiro yagiriye abasokuruza banyu.
9Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi. 10Nyamara yitura ako kanya umwanga wese, akamukuraho: ntatindiganyiriza umwanga, amwitura ako kanya.
11Uzite ku mategeko, n’amabwiriza n’imigenzo ngutegetse uyu munsi ngo ujye ubikurikiza. 12Kubera ko muzaba mwarateze amatwi iyi migenzo, mukayikomeza kandi mukayikurikiza, Uhoraho Imana yawe azagukomereza nawe Isezerano n’ubudahemuka yarahiriye abasokuruza bawe. 13Azagukunda, aguhe umugisha, aguhe kugwira; kandi azaha umugisha abana bawe, n’imbuto zikomoka mu mirima yawe, ingano zawe, divayi yawe nshya n’amavuta yawe; azaha umugisha inka zawe zihaka n’intama zawe zonsa, mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe ko azakiguha. 14Uzagira umugisha kurusha indi miryango yose; nta bugumba buzabaho iwawe, ari ku bagabo, ari ku bagore, cyangwa se ku matungo yawe. 15Uhoraho azakurinda indwara zose, na bya byorezo bya Misiri uzi neza; ntazabiguteza, ahubwo azabyoherereza abakwanga bose. 16Uzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yawe azakurekurira, ntuzabababarire; kandi ntuzasenge imana zabo, kuko byakubera umutego.
Uhoraho arengera umuryango we
17Wenda wakwibwira uti «Ariya mahanga ko anduta ubwinshi, nzashobora nte kuyanyaga ibyayo?» 18Ntuzayatinye! Uzibuke ibyo Uhoraho Imana yawe yagiriye Farawo na Misiri yose, 19wibuke bya byago bikomeye yahateje ubyibonera n’amaso yawe, wibuke bya bimenyetso n’ibitangaza bikaze, wibuke kandi imbaraga n’umurego by’ukuboko kw’Uhoraho Imana yawe, igihe agukuye mu Misiri! Nguko rero uko Uhoraho Imana yawe azagenzereza amahanga yose yashobora kugutera ubwoba. 20Ndetse Uhoraho Imana yawe azabaterereza gucika intege, kugeza ko harimbuka n’abazaba bacitse ku icumu bakakwihisha. 21Ntuzahinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe, Imana ikomeye kandi iteye ubwoba, ari kumwe nawe. 22Nyamara Uhoraho Imana yawe azamenesha ayo mahanga buhoro buhoro: ntiwashobora kubarimbura ako kanya, kuko bitabaye ibyo, inyamaswa zo mu gasozi zagwira, zikagutera. 23Amaherezo ariko Uhoraho Imana yawe azakurekurira ayo mahanga, abakure umutima kugeza ubwo bazarimbuka. 24Azakurekurira abami babo, amazina yabo yibagirane mu nsi y’ijuru; nta n’umwe uzakunanira kugeza ubwo bose uzabarimbura. 25Amashusho y’imana zabo uzayatwike. Ntuzagire ibishuko byo kugumana feza cyangwa zahabu biyatatse, kuko byatuma ugwa mu mutego, kandi ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka. 26Ntihazagire bene ibyo bintu by’amahano winjiza mu nzu yawe, kuko wakurikiranwa n’umuvumo nka byo. Uzabyirinde rwose, bikubere umuziro, kuko bikurikiranwe n’umuvumo.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in