YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 12

12
AMATEGEKO Y’UHORAHO
1Dore amategeko n’imihango mukwiye kuzitondera mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yaguhaye gutunga, muzabikurikize iminsi yose muzamara ku isi.
Mujye musengera Uhoraho ahantu hamwe gusa
2Ahantu hose amahanga mugiye kunyaga yasengeraga#12.2 Ahantu hose . . . amahanga . . . yasengeraga: Abakanahani basengeraga ku misozi miremire, kugira ngo barusheho kuba hafi y’ijuru. Ibiti bitohagiye byari ikimenyetso cy’ubuzima. Bahubakaga urutambiro rw’amabuye kugira ngo bahaturire amatungo. Bashingaga inkingi z’amabuye zabibutsaga Behali ikigirwamana cyabo cyabahaga uburumbuke — bw’imirima. Bakanashinga inkingi z’ibiti zisengwa zashushanyaga Ashitaroti, ya manakazi yabo yahaga abagore n’amatungo kubyara. Bahasengeraga n’ibindi bigirwamana by’amashusho atatswe amabara na feza. Urwo rusengero rwari rukikijwe n’urukuta rw’amabuye. imana zabo, muzahasenye muhatsiratsize: haba ku misozi miremire, haba ku tununga cyangwa se mu nsi y’ibiti bitohagiye byose. 3Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi zabo z’amabuye, mutwike ibiti byabo bisengwa, mumenagure amashusho yabo, mbese muzazimanganye amazina y’izo mana, yibagirane aho hantu. 4Uhoraho Imana yanyu, we ntimuzamugirire nk’uko bo bagiriraga imana zabo; 5ahubwo ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo#12.5 ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo: aho hantu hazamenyekana bitinze: ni i Yeruzalemu, ariho umwami Salomoni azubaka Ingoro y’Uhoraho (966). mu miryango yanyu yose kugira ngo ahature, ni ho honyine uzajya umushakira, ukanahayoboka. 6Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi. 7Azabe ari ho mujya kurira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, muhadabagirire hamwe n’abo mu ngo zanyu, mwishimire ibikorwa byose Uhoraho Imana yanyu azaba yabahereyemo umugisha.
8Ntimuzagenze nk’uko tugenza ubu ngubu hano, aho buri muntu yikorera uko abyumva. 9Koko rero ntimuragera aho mwagenewe kuruhukira, mu bukonde Uhoraho Imana yanyu abahaye. 10Ariko mugiye kwambuka Yorudani, muture mu gihugu Uhoraho Imana yanyu abahayeho umunani; azabaha kuruhuka abanje kubakiza ababisha banyu bose babagose, maze muhature nta mpagarara mufite. 11Ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye, ni ho muzajyana ibi mbategetse byose: ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’imisanzu yanyu, hamwe n’ibyo muzaba mwishakiye byose guha Uhoraho ngo bibe ituro ry’uguhigura. 12Azabe ari ho mujya kwishimira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, mwebwe n’abahungu banyu, n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi bari mu migi yanyu, kuko bo badafite umugabane cyangwa umunani nkamwe.
13Uzirinde guturira ibitambo byawe bitwikwa ahantu ubonye hose. 14Ahubwo ahantu Uhoraho azihitiramo mu bukonde bw’umwe mu miryango yawe, ni ho honyine uzaturira ibitambo byawe bitwikwa; aho ni ho uzakorera ibyo ngutegetse byose. 15Cyakora, ushobora gukinja amatungo no kurira inyama zayo mu migi yawe yose uko ushaka, bikurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha. Abahumanye n’abadahumanye bemerewe kuzaryaho, nk’uko barya isirabo cyangwa impara. 16Cyakora, ntimuzarye amaraso#12.16 ntimuzarye amaraso: Abayisraheli bubahaga cyane amaraso, ari cyo kimenyetso cy’ubuzima; kuko ubuzima bwose buturuka ku Mana (reba 12,23).: muzayavushirize ku butaka nk’abamena amazi. 17Ikindi kandi, uramenye ntuzarire mu mugi wawe icya cumi cy’ingano zawe, n’icya divayi yawe nshya, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, cyangwa se uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi, cyangwa ibitambo byose by’uguhigura, cyangwa ibintu utanze ku bwende, n’imisanzu; 18uzajye ubirira gusa imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo, ubisangire n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi uri mu mugi wawe; mudabagirire imbere y’Uhoraho Imana yawe, wishimire ibyo wakoze byose. 19Uzirinde kurangarana Umulevi igihe cyose uzamara ku butaka utuyeho.
20Uhoraho Imana yawe namara kwagura igihugu cyawe nk’uko yabigusezeranyije, maze nawe ukibwira uti «Reka ndye inyama», bitewe n’uko umutima wawe uzishaka, uzarye inyama uko umutima wawe ushaka kose. 21Niba ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye hakubereye kure, ukananirwa kujyayo, uzabage amwe mu matungo yawe maremare cyangwa amagufi Uhoraho azaba yaraguhaye, ubigire uko nagutegetse, maze urire izo nyama mu mugi wawe uko umutima wawe ushaka kose. 22Rwose uzirire izo nyama nk’uko barya isirabo cyangwa impara! Abahumanye n’abadahumanye bazazirye kimwe. 23Icyakora, uramenye uzirinde kurya amaraso, kuko amaraso ari yo buzima; ntuzaryane rero inyama n’ubuzima bwazo. 24Uramenye ntuzayarye: amaraso uzajye uyavushiriza ku butaka nk’uko bamena amazi. 25Uramenye ntuzayarye, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho muzahirwe kubera ko uzaba wakoze igitunganye mu maso y’Uhoraho.
26Ibintu byonyine uzajyana ahantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, ni ibyo uzaba wareguriye Imana kimwe n’amatungo yawe y’uguhigurwa. 27Ibitambo bitwikwa – ni ukuvuga inyama hamwe n’amaraso – uzabiturire ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe; amaraso y’ibitambo byawe azamenwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, naho inyama zabyo uzazirye.
28Uritondere kumva amagambo yose y’amategeko nguha, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho uko imyaka itashye muzahirwe mubikesheje kugenza neza no gukora igitunganye mu maso y’Uhoraho Imana yawe.
Kwirinda imana z’Abakanahani
29Uhoraho Imana yawe namara kurimbura imbere yawe amahanga ugiye gusanga ngo ubanyage ibyabo, nawe kandi numara kubanyaga ibyabo maze ugatura mu gihugu cyabo, 30uramenye ntuzagwe mu mutego ngo ugenze nka bo nibamara kuzima imbere yawe; uzirinde kubaririza ibyerekeye imana zabo uvuga uti «Harya, ya mahanga yubahaga imana zayo ate, kugira ngo nanjye ngenze nka yo?» 31Uramenye ntuzagirire Uhoraho Imana yawe ibyo bagirira imana zabo, kuko ikintu cyose Uhoraho yita gukora ishyano, icyo yanga urunuka cyose, bo bagikoreye imana zabo: ndetse bagejeje n’aho kujya batwikira izo mana abahungu babo n’abakobwa babo!

Currently Selected:

Ivugururamategeko 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in