YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 11

11
1Uzakunde rero Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye, imigenzo ye, amabwiriza ye n’amateka ye, ubigire iminsi yose.
Israheli irajye izirikana ibyo Imana yayigiriye
2Mwe murabizi ubu — ariko abana banyu ntibabimenye kandi ntibabyiboneye — mwe mwamenye ukuntu Uhoraho Imana yanyu yabigishije, mwamenye ubuhangange bwe, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe.
3Mwabonye ibimenyetso bye n’ibigwi bye muri Misiri nyirizina, mwabonye ibyo yakoreye Farawo umwami wa Misiri n’igihugu cye cyose. 4Mwamenye ibyo yakoreye ingabo z’Abanyamisiri, amafarasi yabo n’amagare yabo, akabubikaho amazi y’inyanja y’Urufunzo#11.4 Inyanja y’Urufunzo: reba Iyim 14. igihe bari babasatiriye, maze Uhoraho akabarimbura buheriheri.
5Mwabonye kandi ibyo yabakoreye mwebwe, kuva igihe mwari mu butayu kurinda mugera hano, 6n’ibyo yakoreye Datani na Abiramu#11.6 Datani na Abiramu: reba Ibar 16., bene Eliyabu wo mu muryango wa Rubeni: imbere y’Abayisraheli bose, ubutaka bwarasamye bubamirana n’ab’iwabo bose, n’amahema yabo, ndetse n’abantu bose bari babashyigikiye.
7Mbese mwiboneye n’amaso yanyu ibigwi by’Uhoraho! 8Muzakomeze rero amategeko yose mbahaye uyu munsi, kugira ngo muzabe intwari, mwigarurire igihugu mugiye kwinjiramo ngo mugitunge, 9maze muzarambe ku butaka Uhoraho yarahiriye kuzaha abasokuruza banyu hamwe n’urubyaro rwabo — igihugu gitemba amata n’ubuki.
Igihugu Uhoraho yitaho
10Nanone igihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire nta bwo gihwanye n’igihugu cya Misiri mwavuyemo. Aho ngaho wabibaga imbuto zawe, ukaziyoboramo amazi ukoresheje ikirenge cyawe#11.10 ukoresheje ikirenge cyawe: wenda baravuga imiferege bacukurishaga amano mu gitaka cyoroshye, kugira ngo amazi anyuremo., nk’uko umuntu avomerera umurima w’imboga; 11naho igihugu mugiyemo ngo mukigarurire ni igihugu kirimo imisozi n’ibikombe, cyuhirwa amazi y’imvura: 12ni igihugu Uhoraho Imana yawe yitaho, Uhoraho Imana yawe agihozaho amaso kuva mu ntangiriro y’umwaka kugera ku ndunduro yawo.
13Nimugira umwete wo kumvira koko amategeko yanjye, ayo nguhaye none, mukabigira mukunda Uhoraho Imana yanyu, munamukorera n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, 14mu gihe gikwiye nzavubira ubutaka bwanyu imvura bukeneye, ari iy’umuhindo ari n’iy’urugaryi, muzasarure imyaka yanyu y’impeke na divayi nshya, n’amavuta y’imizeti; 15kandi nzameza ubwatsi bw’amatungo yawe mu nzuri zawe, maze uzarye uhage.
16Muramenye, imitima yanyu itazoshywa mugateshuka inzira, mukayoboka izindi mana, mukazipfukamira; 17kuko icyo gihe uburakari bw’Uhoraho bwabagurumanira, akaziba ijuru, akica imvura, ubutaka ntibwongere kwera imyaka, bityo mukarimbuka bidatinze, mugashira mu gihugu cyiza Uhoraho abahaye.
18Aya magambo yanjye mwumvise, muzayabike muri mwe, mu mitima yanyu, muyagire ikimenyetso kidasibangana mu biganza byanyu, muyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yanyu. 19Muzayigishe abana banyu, muyabasubirishemo igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. 20Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe, no ku marembo y’imigi yawe, 21kugira ngo mwebwe n’abana banyu muzarambe mu gihugu Uhoraho yarahiriye kuzaha abasekuruza banyu, uko ijuru rizahora hejuru y’isi.
22Nimugira rwose umwete wo gukomeza ayo mategeko yose mbahaye ngo muyakurikize, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukagenda mu nzira ze zose, kandi mukamwihambiraho, 23Uhoraho azamenesha ariya mahanga yose ari imbere yanyu, bityo munyage amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. 24Ahantu hose muzashinga ikirenge hazaba habaye ahanyu; kuva ku butayu bwo mu majyepfo, kugera kuri Libani mu majyaruguru, kuva ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba kugera ku Nyanja y’Iburengerazuba, ngicyo igihugu cyanyu. 25Nta muntu uzatinyuka kubahangara; Uhoraho azakangaranya igihugu muzakandagiramo cyose, babatinye nk’uko yabibasezeranyije.
Muhitemo umugisha cyangwa umuvumo
26Dore, uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo. 27Umugisha muzawubona nimwumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbagejejeho none; 28umuvumo muzawugira nimutumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu, mugateshuka inzira mbabwirije none, ngo mwikurikirire izindi mana mutari muzi. 29Kandi Uhoraho Imana yawe namara kukugeza mu gihugu ugiye kwinjiramo kugira ngo ukigarurire, uzavugire umugisha ku musozi wa Garizimu, n’umuvumo uwuvugire ku musozi wa Ebali#11.29 Garizimu . . . Ebali: uwo murongo utumenyesha hakiri kare ibirori byo kuvugurura Isezerano Yozuwe azahimbariza kuri Sikemu, mu micyamu y’imisozi ibiri: reba Yoz 8,30–36; 24; na Ivug 27,28.. 30Iyo misozi yombi iri hakurya ya Yorudani, (hirya y’inzira igana iburengerazuba mu gihugu cy’Abakanahani batuye muri Araba), iteganye na Giligali, hafi y’ibiti by’imishishi by’i More.
31Koko rero mugiye kwambuka Yorudani, mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye: muzakigarurira maze mugituremo . . . 32Ariko rero muzajye mwihatira gukurikiza amategeko yose n’imihango mbashyikirije uyu munsi.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in