Amosi 7
7
III. AMABONEKERWA
Ibonekerwa rya mbere: inzige
1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yoherezaga inzige igihe ubwatsi bwabaga butangiye kumera — ndashaka kuvuga ubwatsi butoha nyuma y’umuganura wagenewe umwami — 2mbonye izo nzige zimaze gutsemba ibyatsi byose byo mu gihugu, ndavuga nti «Uhoraho, Mana yanjye, gira impuhwe, ndakwinginze: umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!» 3Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ntibizabaho.»
Ibonekerwa rya kabiri: amapfa
4Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: Nyagasani Uhoraho yitabaje umuriro ngo ace urubanza, nuko umuriro wuzura inyenga#7.4 inyenga nini: mu ibonekerwa rye, Amosi arabona umuriro ucucumuka mu butaka, ugatwika ibiburiho byose. Ibyo biraca amarenga y’uko hazatera amapfa akomeye, ndetse n’amasoko agakama; ubwo inzara igatera, ikayogoza igihugu. nini, ukongora n’intara ya Israheli. 5Ni ko kuvuga nti «Uhoraho Mana yanjye, sigaho ndakwinginze, umuryango wa Yakobo se wabaho ute? Ni muto cyane!» 6Nya gasani Uhoraho yisubiraho, arasubiza ati «Ibyo na byo ntibizabaho.»
Ibonekerwa rya gatatu: rujora
7Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: yari ahagaze iruhande rw’urukuta, afite rujora mu ntoki. 8Nuko Uhoraho arambwira ati «Amosi we, urabona iki?» Maze ndamusubiza nti «Ni rujora mbona.» Nuko Nyagasani arambwira ati «Dore rero, ngiye gushinga rujora rwagati mu muryango wanjye Israheli, mbaringanize, kandi kuva ubu sinzongera kuyibabarira. 9Amasengero y’ahirengeye ya Izaki azahinduka amatongo, n’ingoro za Israheli zizarimbagurike, maze mfate inkota, inzu ya Yerobowamu nyihagurukire.»
Amosi yirukanwa i Beteli
10Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli, ati «Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga. 11Kuko avuga ngo: Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.» 12Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura ! 13Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» 14Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. 15Nyamara Uhoraho yankuye#7.15 yankuye: Imana yahamagaye Amosi, ku buryo adashobora kuyihakanira. inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’ 16Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ’Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki!’ 17Uhoraho rero avuze atya : ’Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’»
Currently Selected:
Amosi 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.