Amosi 6
6
Ubwirasi n’ukwiyemera kw’abakungu
1Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni,
n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya,
bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose,
bo inzu ya Israheli igisha inama.
2Nimugere i Kaline maze mwitegereze,
nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru,
hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti:
iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu?
Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini#6.2 kiruta icyanyu ubunini: iyo migi kera yahoze ikize n’abaturage bayo baradamaraye, none ubu basigaye ari mbarwa kandi nta mutekano ukiyirangwamo. Nguko uko bizagendera Samariya.?
3Mushaka guhigika umunsi w’amagorwa,
hanyuma mukigiza bugufi igihe cy’imidugararo.
4Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu,
bagaramye mu ntebe zabo,
bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu,
5baregura inanga bagapfa gucuranga,
bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye,
6bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro,
ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.
7Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago,
bakagenda ku isonga y’abandi bose,
maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo!
Samariya izasenywa!
8Nyagasani Uhoraho arabirahiye,
Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya :
Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo,
nkanga n’ingoro zayo,
umugi wose uko wakabaye nzawutererana.
9Haramutse hagize nk’abantu icumi bacika ku icumu mu nzu imwe,
na bo bazapfa.
10Hazasigara abantu mbarwa bo guhamba bene wabo.
Nihagira uwiyambaza usigaye mu nzu ati
«Nta muntu musigaranye aho mu nzu ?»
undi amusubize ati «Nta we usigaye».
Nta muntu uzasigara, habe n’umwe
wo kwambaza izina ry’Uhoraho !
11Ni koko, Uhoraho ni we utegeka,
akoma imbarutso, inzu nini igahirima, intoya ikiyasa.
12Hari ubwo se amafarasi yiruka mu mabuye ashinyitse ?
Hari ubwo se bahingisha inyanja ibimasa,
kugira ngo mubonereho guhumanya ubutabera,
maze ubucamanza#6.12 ubucamanza: ni nk’aho Amosi yavuze ati «Kubona umucamanza ukiranura abantu atabereye birakomeye cyane, kurusha ndetse uko amafarasi yakwiruka mu mabuye ashinyitse, cyangwa umuntu agahinga mu nyanja.» mukabuhindura umwanda ?
13Murishimira ko mwigaruriye umugi wa Lodebari,
ariko ni ay’ubusa;
nuko mukavuga muti
«Si ku ngufu zacu se twigaruriye Karinayimu ?»
14Ngaha rero, nzu ya Israheli, ngiye kubateza igihugu#6.14 kubateza igihugu: Abayisraheli barirata ko bigaruriye imigi ibiri y’ubusabusa; nyamara ntibabona ukuntu Abanyashuru bitegura kwigarurira igihugu, cyabo bitabagoye, bagihereye mu majyaruguru kugeza mu majyepfo yacyo.
kizabakandamiza guhera i Lebohamati kugera mu karere ka Araba.
Uwo ni Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo.
Currently Selected:
Amosi 6: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.