Ibyakozwe 9
9
Sawuli yemera Nyagasani Yezu
1Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, 2amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu.
3Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. 4Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?» 5Sawuli arabaza ati «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza#9.5 uwo uriho utoteza: utoteza abakristu, ni Yezu ubwe aba atoteza.! 6Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora.» 7Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. 8Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. 9Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa.
10Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!» 11Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ’Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, 12kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.» 13Ananiya arasubiza ati «Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, 14kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.» 15Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. 16Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.»
17Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.» 18Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. 19Amaze kurya, yongera kugira intege.
Sawuli yamamaza Kristu i Damasi
Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, 20maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana. 21Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?» 22Ariko Sawuli arushaho gukomera, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristu.
23Hashize igihe kinini Abayahudi bajya inama yo kumwica. 24Nyamara Sawuli aza kumenya ubwo bugambanyi bwabo, bugeza aho kurinda amarembo y’umugi ijoro n’amanywa, ngo babone uko bamwica. 25Ariko nijoro abigishwa be baramucikisha, bamwururukiriza ku nkike y’umugi, bamumanuriye mu gitebo.
Sawuli i Yeruzalemu
26Sawuli ageze i Yeruzalemu, agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko. 27Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga. 28Nuko Sawuli agumana na bo, akagenda hose muri Yeruzalemu nta cyo yishisha, ari na ko yigisha mu izina rya Yezu ashize amanga. 29Yakundaga kuganira n’Abayahudi bavugaga ikigereki kandi akajya impaka na bo; ariko bo bagashaka kumwica. 30Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi.
31Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.
Petero akiza Eneya w’i Lida
32Ubwo rero Petero wazengurukaga igihugu cyose, aza kugera no ku batagatifujwe bari batuye i Lida. 33Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka, kubera ubumuga. 34Petero aramubwira ati «Eneya, Yezu Kristu aragukijije. Haguruka wisasire uburiri bwawe!» Uwo mwanya arahaguruka. 35Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani.
Petero i Yope; azura Tabita
36Ubwo i Yope hakaba umwigishwakazi witwa Tabita, mu kigereki rikaba Doruka. Yakoraga ibikorwa byiza byinshi, kandi agatanga n’imfashanyo y’abakene. 37Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara, maze arapfa. Bamaze kuhagira umurambo we, bawurambika mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. 38Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ariho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati «Ntutindiganye kuza iwacu.» 39Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo. 40Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati «Tabita, haguruka!» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara. 41Petero amuhereza ikiganza aramuhagurutsa; ni ko guhamagara abatagatifujwe n’abapfakazi, aramubereka ari mutaraga. 42Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani. 43Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse kwa Simoni w’umukannyi.
Currently Selected:
Ibyakozwe 9: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.