YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 15

15
Impaka ku byerekeye igenywa#15.1 Impaka . . . igenywa: izi mpaka ziratwereka ikibazo cyari gikomereye Kiliziya yo hambere. Giteye gitya: mbese utari Umuyahudi agomba kugenywa no gukurikiza indi mihango ya kiyahudi kugira ngo abe umukristu? Cyangwa se byaba bihagije kwemera Kristu no gukurikiza ugushaka kwe? Muri uyu mutwe wa 15, kimwe no mu yindi mitwe, iki kibazo gikunda kugaruka.
1Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.» 2Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo. 3Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.
4Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. 5Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.»
Ikibazo gikemurirwa i Yeruzalemu
6Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo. 7Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera. 8Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe. 9Ntiyabatandukanyije natwe, imitima yabo yayisukurishije ukwemera. 10None rero, ni kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa umutwaro abasekuruza bacu ndetse natwe ubwacu tutabashije kwikorera? 11Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo!»
12Nuko ikoraniro ryose riratuza, maze batega amatwi Pawulo na Barinaba babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga.
13Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati «Bavandimwe, nimunyumve. 14Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo. 15Ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’Abahanuzi, nk’uko byanditswe ngo
16 ’Nyuma y’ibyo nzagaruka,
nongere nubake inzu ya Dawudi yasenyutse.
Ahasenyutse nzahubaka bundi bushya, maze nyihagarike,
17 kugira ngo abarokotse bazashakashake Nyagasani,
kimwe n’amahanga yose izina ryanjye ryambarizwamo.
Uwo ni Nyagasani ubivuze, we urangiza imigambi ye
18 isanzwe izwi kuva kera kose.’ # 15.18 kera kose: reba Amosi 19.11–12.
19Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana. 20Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso#15.20 amaraso: intumwa zemeye ko abanyamahanga batagomba kugenywa, ariko zikabibutsa ko bagomba kwirinda ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi bwose; kugira ngo kandi bashobore kubana neza n’Abayahudi, bagomba kwirinda n’ibindi byabatera ishozi, nko kurya amaraso.. 21Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»
Umwanzuro rusange n’urwandiko rwohererejwe abanyamahanga
22Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe. 23Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya. 24Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma. 25None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda, 26kuko bahaze amagara yabo kubera izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. 27Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye. 28Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa: 29mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!»
30Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko. 31Ngo bamare kurusoma, abantu bose bashimishwa n’ubwo butumwa bwo kubakomeza. 32Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza. 33Bamarana na bo iminsi, hanyuma abavandimwe bamaze kubifuriza amahoro, barabasezerera basubira ku babatumye. ( 34Icyakora Silasi we yiyemeza kuguma aho, Yuda aba ari we usubirayo wenyine#15.34 wenyine: birashoboka ko uwo murongo wa 34 utanditswe na Luka ubwe. Ni igisobanuro biyongereyeho nyuma, kugira ngo bategure ibivugwa mu murongo wa 40 ngo «Pawulo ahitamo kujyana na Silasi.».) 35Naho Pawulo na Barinaba baguma i Antiyokiya, bigisha kandi bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo rya Nyagasani bifatanyije n’abandi benshi.
Pawulo asubira mu butumwa hamwe na Silasi
36Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati «Reka duhindukire, dusure abavandimwe bo mu migi twamamajemo ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.» 37Nuko Barinaba ashaka kujyana na Yohani bitaga Mariko. 38Nyamara Pawulo we ntiyishimira kujyana n’umuntu wigeze kubatererana ubwo bari i Pamfiliya, ntabafashe umurimo. 39Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure, 40naho Pawulo ahitamo kujyana na Silasi. Abavandimwe bamaze kumusabira no kumuragiza Nyagasani, arahaguruka aragenda.
Pawulo na Silasi bafatanya na Timote
41Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.

Currently Selected:

Ibyakozwe 15: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in