Ibyakozwe 16
16
1Hanyuma aza kugera atyo i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. 2Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri kimwe n’Ikoniyo. 3Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. 4Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubukurikiza. 5Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi.
Pawulo ahamagarwa i Masedoniya
6Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. 7Ngo bagere ku mbibi za Misiya, bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. 8Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. 9Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!» 10Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira#16.10 dutangira: ubu Luka, umwanditsi w’Ibyakozwe n’Intumwa, ari kumwe na Pawulo. gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.
Lidiya w’i Filipi abatizwa
11Nuko dufatira ubwato i Torowadi, twambuka tugana kuri Samotirasi, bukeye turakomeza n’i Neyapoli. 12Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi. 13Ku munsi w’isabato, dusohoka mu mugi tugana iruhande rw’umugezi, ahantu twibwiraga ko bagomba kuba bahasengera. Nuko turicara, dutangira kuganira n’abagore bari bahakoraniye. 14Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. 15Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera.
Pawulo na Silasi bafungwa, bakarekurwa
16Umunsi umwe, ubwo twajyaga ahantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuvuga ibizaba; ibyo bigatuma aronkera ba shebuja inyungu nyinshi. 17Akomeza kudukurikirana twe na Pawulo, asakuza ati «Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose; barabamenyesha inzira y’umukiro.» 18Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo rero bimaze kumurambira, arahindukira abwira iyo roho mbi, ati «Mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, ndagutegetse ngo: sohoka muri uwo mukobwa!» Ako kanya imuvamo.
19Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi, barabakurubana no ku kibuga cy’umugi, babashyira abategetsi. 20Nuko babashyikiriza abacamanza bakuru, barababwira bati «Aba bantu baratera imvururu mu mugi wacu. Ni Abayahudi 21kandi baramamaza imigenzo tudashobora kwemera no gukurikiza kuko turi Abanyaroma.» 22Ubwo rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babashishimurira imyambaro, bategeka ko babakubita ibiboko. 23Bamaze kubarema inguma, babajugunya mu buroko, bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. 24Umurinzi ngo abone ko ahawe itegeko rikomeye, abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti.
25Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. 26Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika. 27Umurinzi w’uburoko akangutse, abona imiryango yose ikinguye. Yibwira ko imfungwa zacitse, ni ko gukura inkota ashaka kwiyica. 28Ariko Pawulo atera hejuru cyane, aramubwira ati «Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano.» 29Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. 30Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire?» 31Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe.» 32Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose. 33Ako kanya muri iryo joro, arabajyana yuhagira inguma zabo, ahera ko abatizwa hamwe n’urugo rwe rwose. 34Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yemeye Imana. 35Bumaze gucya, abacamanza bakuru batuma abantu kubwira uwo murinzi w’uburoko bati «Rekura abo bantu!» 36Umurinzi w’uburoko na we amenyesha Pawulo iyo nkuru ati «Abacamanza bantumyeho ngo mbarekure, none rero nimusohoke mwigendere amahoro!» 37Ariko Pawulo arasubiza ati «Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse batujugunya mu buroko kandi dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo baturekure rwihishwa? Ibyo ni ibidashoboka! Ahubwo nibiyizire ubwabo, baturekure!» 38Abo bantu batumwe bajya kubwira abacamanza bakuru ayo magambo. Ngo bumve ko Pawulo na Silasi bafite ubwenegihugu bw’Abanyaroma bibatera ubwoba. 39Baraza babitwaraho, hanyuma barabarekura, babinginga ngo babavire mu mugi. 40Pawulo na Silasi bamaze kuva mu buroko bajya kwa Lidiya, babonana n’abavandimwe. Bamaze kubakomeza umutima, baragenda.
Currently Selected:
Ibyakozwe 16: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.