YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cya Samweli 8

8
Dawudi atsinda amahanga amukikije
(1 Matek 18.1–13)
1Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti maze arabacogoza, abanyaga n’ubutegetsi bwabo. 2Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka#8.2 ku bagomba kurokoka: ukurikije umuco wuje ubugome wariho muri icyo gihe, Dawudi na we aritegura kwica abanzi be batsinzwe; nyamara ku bantu batatu yemera ko umwe arokoka.. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.
3Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati. 4Nuko Dawudi amutwara abantu igihumbi na magana arindwi mu ngabo zigendera ku mafarasi, n’ibihumbi makumyabiri mu zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, ariko asigaza amafarasi ijana#8.4 amafarasi ijana: mbere ya Salomoni, nta magare y’intambara Abayisraheli bagiraga. Ni yo mpamvu Dawudi yasanze ayo mafarasi yose nta cyo amumariye, yitwariramo ijana gusa intumwa ze zizajya zigenderaho, hamwe n’abari mu myiyereko. Naho ayandi yose yayatemye ibitsi, kugira ngo abanzi be batazongera kuyakururisha amagare yabo.. 5Bukeye, Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba. Ariko Dawudi yicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. 6Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.
7Dawudi afata ingabo za zahabu, abagaragu ba Hadadezeri bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu. 8Naho mu migi ya Hadadezeri, Tebahi na Berotayi, umwami Dawudi ahanyaga imiringa myinshi.
9Towu, umwami w’i Hamati yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri. 10Towu aherako yohereza umuhungu we Yoramu kumuramutsa, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Yoramu amushyira ibintu byiza bya feza, zahabu n’umuringa. 11Na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, hamwe n’ifeza na zahabu yari yaramutuye, abikuye mu mahanga yose yatsinze: 12ibya Aramu, ibya Mowabu, ibya bene Hamoni, iby’Abafilisiti n’iby’Abamaleki, kimwe n’iminyago yanyaze Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba.
13Nuko Dawudi aba ikirangirire, ubwo yari atabarutse avuye gutsinda Abaramu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu. 14Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose.
Abafasha ba Dawudi
(1 Matek 18.14–17)
15Dawudi ategeka Israheli yose, agashyiraho amategeko kandi agacira imanza umuryango wose. 16Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami; 17Sadoki mwene Ahitubi na Ahimeleki mwene Abiyatari, bari abaherezabitambo; naho Seraya akaba umwanditsi; 18Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti#8.18 Abakereti n’Abapeleti: ni abacancuro b’abanyamahanga bari mu ngabo zirinda Dawudi ubwe; baba baraturutse mu kirwa cya Kireta no mu gihugu cy’Abafilisiti., n’abahungu ba Dawudi bari abaherezabitambo#8.18 abaherezabitambo: n’ubwo batakomokaga kuri Aroni, hari ubwo abo bahungu ba Dawudi babitaga abaherezabitambo, by’icyubahiro gusa. Twakeka ko bafashaga se, Dawudi, cyangwa bakamuhagararira mu mihango imwe n’imwe yayoborwaga n’umwami..

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in