YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cya Samweli 7

7
Ubuhanuzi bwa Natani
(1 Matek 17.1–15)
1Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. 2Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» 3Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»
4Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo#7.4 aya magambo: ubwo buhanuzi bwa Natani bukwiye kwitabwaho rwose! Reka tubanze turebe ibitekerezo by’ingenzi bibugize. Umuhanuzi aragereranya amazu abiri: iyo Dawudi yashakaga kubakira Imana (y’amabuye n’ibiti), n’iyo Imana yari isezeranyije Dawudi (urubyaro n’umuryango). Imana yasanze atari ngombwa cyane ko bayubakira inzu, kandi no kuba itarayigeze nta cyo biyitwaye; nyamara ntibyayibujije kwemerera Dawudi ko Salomoni, umuhungu we, azayubaka nyuma (umurongo 13). Muri byose, icya ngombwa gisumba ibindi, ni igikorwa Imana yatangiye, kandi ikaba ikigikurikiranye ifatanyije n’abana ba Israheli bose, na Dawudi ubwe. Mu butayu no mu gihe cyose cy’Abacamanza, Imana ntiyahwemye kwita ku muryango wayo, kandi n’ubu iracyashaka kubikomeza, ndetse no mu gihe kizaza (imirongo 6,7.10.11). Cyakora guhera ubwo, Imana izifashisha Dawudi n’abandi bami bazamukomokaho, kugira ngo igirire neza umuryango wayo. Ni ko kumusezeranya ko umwami wese uzaba yavutse mu nzu ye, naramuka yirinze gukora icyitwa ikibi cyose, izamubera nk’umubyeyi (umurongo 14). Ikindi kandi, si Dawudi wenyine uzaba ikirangirire (umurongo 9), ahubwo n’inzu ye izaramba imbere y’Uhoraho (umurongo 16). Kandi koko ni ko byagenze; kuva ubwo kugeza ku ifatwa rya Yeruzalemu muri 587 mb. K., hakomeje kubaho abami bakomoka mu nzu ya Dawudi, bagasimburana ku ngoma muri Yuda. Ariko nk’uko dusanzwe tubizi, Yezu ni we wabaye Umwana wa Dawudi koko, usumba kure abandi bose bamukomokaho, ni n’Umwana w’Imana Data akaba n’umwami w’ijuru n’isi, n’ingoma ye ntizashira. Ubwo buhanuzi bwa Natani hari n’ahandi henshi babusubiramo mu Byanditswe bitagatifu: tuvuge nko muri Zaburi 89,30–38; 132,11–12; kandi ni na bwo abahanuzi benshi bakunze kwifashisha, kugira ngo bahamye ko bategereje Umukiza (Izayi 9,5–6; 11,1–5; Yeremiya 23,5; 33,15. Intu 2,30). : 5«Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? 6Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye. 7Ese mu gihe cyose nagendanaga n’Abayisraheli, hari ijambo na rimwe nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye Israheli, nti: Kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi? 8None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. 9Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. 10Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, 11mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. 12N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. 13Uwo ni we uzubakira Inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. 14Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Nakora nabi nzamukosora, muhanishe inkoni nk’abantu, kandi mukubite izitamwica. 15Ariko imbabazi zanjye ntizizamuvaho, nk’uko nazivanye kuri Sawuli nakuye imbere yawe. 16Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»
17Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.
Isengesho rya Dawudi
(1 Matek 17.16–27)
18Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho#7.18 imbere y’Uhoraho: Dawudi yinjiye mu ihema ryabagamo Ubushyinguro bw’Isezerano, agira ngo asenge Nyagasani. Iryo sengesho riratwumvisha ko Dawudi yari yumvise neza ibyo Natani yamuhanuriye: Nyagasani azaha umugisha inzu ye, ndetse no mu bihe bizaza, maze izarambe (reba imirongo 19,26.27.29), kandi Uhoraho azifashisha abamukomokaho, kugira ngo yuzuze imigambi ikomeye yiyemeje., aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha? 19None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho? 20Ese, aho Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe, Nyagasani Uhoraho? 21Ukurikije umugambi w’umutima wawe wangiriye ubu buntu bungana butya, bwo kumenyesha ibyo byose umugaragu wawe.
22Koko uri intagereranywa, Nyagasani Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose! 23Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukirukana imbere yawo amahanga menshi hamwe n’imana zayo? 24Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ube iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yabo.
25None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye. 26Izina ryawe nirikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo ni Imana ya Israheli!’ Nuko inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe. 27Kuko ari wowe ubwawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho. 28Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana; amagambo yawe akaba ukuri, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe. 29Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.»

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy