YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cya Samweli 4

4
Bahana na Rekabu bica Ishibosheti
1Bukeye, Ishibosheti mwene Sawuli ngo yumve ko Abuneri yiciwe i Heburoni, acika intege na Israheli yose ikuka umutima. 2Kwa mwene Sawuli hakaba abagabo babiri b’abatware b’udutsiko; umwe yitwaga Bahana, undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Beyeroti, bakaba Ababenyamini, kuko Beyeroti na yo yarebwagaho kuba umwe mu migi ya Benyamini. 3Abantu b’i Beyeroti bari barahungiye i Gitayimu, maze bigumirayo kugeza na n’ubu. 4Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.
5Bukeye, ba bahungu ba Rimoni w’i Beyeroti, ari bo Rekabu na Bahana, baragenda bagera kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu. Naho we akaba araryamye aruhuka saa sita. 6Umugore w’umunyarugi wajonjoraga ingano na we yarahunyizaga maze arasinzira. 7Rekabu n’umuvandimwe we binjira bwombo mu nzu aho Ishibosheti yari aryamye mu cyumba. Nuko baramwica maze bamuca umutwe. Hanyuma batwara umutwe we, bagenda ijoro ryose banyuze Araba. 8Nuko uwo mutwe wa Ishibosheti bawuzanira Dawudi i Heburoni, babwira umwami bati «Dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi wawe wahoraga agenza ubuzima bwawe. Uyu munsi, uhoraho yahaye umwami, umutegetsi wanjye, kwihorera kuri Sawuli n’urubyaro rwe.»
9Dawudi asubiza Rekabu na Bahana umuvandimwe we, bene Rimoni w’i Beyeroti, ati «Ndahiye Uhoraho, wankijije abashakaga kunyica bose! 10Umuntu waje kumbikira ngo ’Sawuli yapfuye’, na we yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Ariko naramufashe mwicira i Sikilage. Icyo ni cyo gihembo namuhembeye inkuru nziza ye! 11None se mu by’ukuri, nk’aba bagome biciye intungane mu nzu ye, ku buriri bwe, singomba se nonaha kubaryoza amaraso ye akiri ku biganza byanyu, nkabavana ku isi#4.11 nkabavana ku isi: Dawudi ntiyarakaye atyo yigiza nkana, ahubwo yari ashavujwe koko n’uko bishe uwo muntu bene ako kageni. Mu by’ukuri kandi urwo rupfu rwa Ishibosheti rwakurikiye urwa Abuneri, ni rwo rwatumye Dawudi yimikwa aba umwami wa Israheli yose (5.1–3).12Maze Dawudi ategeka abasore be barabica. Babaca ibiganza n’ibirenge, babibamba hafi y’ikidendezi cy’i Heburoni. Naho umutwe wa Ishibosheti bawuhamba mu mva ya Abuneri, i Heburoni.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in