YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cya Samweli 5

5
Dawudi aba umwami wa Israheli
(1 Matek 11.1–3)
1Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe#5.1 amagufa yawe n’umubiri wawe: ni nk’aho bavuze bati «turi abavandimwe». N’ubwo ya miryango cumi n’ibiri yari imaze igihe ifite amakimbirane, amaherezo baje kwibuka ko bafitanye isano, kandi ko bagomba gushyira hamwe, kugira ngo barwanye abanyamahanga babateraga baturutse impande zose.. 2Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»
3Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.
4Ubwo Dawudi abaye umwami, yari afite imyaka mirongo itatu; amara imyaka mirongo ine ku ngoma. 5Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu.
Dawudi afata Yeruzalemu
(1 Matek 11.4–9; 14.1–2)
6Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!» 7Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni#5.7 Siyoni: ni ko umusozi Yeruzalemu yari yubatseho witwaga. Igituwe n’Abayebuzi, Yeruzalemu yari ntoya rwose, nyuma ariko Abayisraheli baje kuyagura cyane, ahagana mu majyaruguru no mu burengerazuba bwayo., gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’ 8Kuri uwo munsi Dawudi yari yavuze ati «Ushaka gutsinda Abayebuzi, ni ngombwa ko anyura ku mugezi#5.8 ku mugezi: dushobora gukeka ko Dawudi asatira ahagura inkike zitumburutse za Yeruzalemu, ahubwo yakoresheje amayeri kugira ngo ayinjiremo, azamukira mu kayira Abayebuzi bari baraciye mu nsi y’ubutaka, banyuragamo bava mu mugi bajya ku isoko y’amazi. . . . Naho abo bacumbagurika n’impumyi, bo banteye iseseme!» (Ni yo mpamvu banavuze bati «Impumyi n’abacumbagira, ntibazinjira mu Ngoro y’Uhoraho.») 9Dawudi aba muri icyo kigo; acyita ’Umurwa wa Dawudi.’ Hanyuma yubakisha impande zose urukuta ruwukikije, uhereye i Milo#5.9 Milo: ni ahantu hari hameze nk’akabande kagabanyaga umusozi wa Siyoni mo kabiri. Nyuma ariko byaratinze, umwami Salomoni ahatundishiriza igitaka araharinganiza, maze icyo kibanza acyubakamo ingoro ye bwite, iruhande rw’Ingoro y’Uhoraho (1 Bami 9,15). Naho iryo jambo Milo ubwaryo, ahari ryasobanura ngo «aho batinze igitaka». ukageza imbere yawo. 10Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.
11Bukeye, Hiramu umwami w’i Tiri, yohereza intumwa kuri Dawudi, n’ibiti by’amasederi, ababaji b’ibiti n’ab’amabuye yo kubaka inkuta, maze bubakira Dawudi ingoro. 12Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami wa Israheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe kubera Israheli, umuryango we.
Abahungu ba Dawudi bavukiye i Yeruzalemu
(1 Matek 3.5–9; 14.3–7)
13Aho yimukiye i Heburoni, Dawudi yakomeje gufata inshoreke n’abandi bagore i Yeruzalemu, nuko yongera kubyara abahungu n’abakobwa. 14Dore amazina y’abo yabyariye i Yeruzalemu: Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni, 15Yibuhari, Elishuwa, Nefegi, Yafiya, 16Elishama, Eliyada na Elifeleti.
Dawudi atsinda Abafilisiti
(1 Matek 14.8–16)
17Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta, kugira ngo abe umwami wa Israheli. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya guhiga Dawudi. Dawudi na we arabimenya, maze aramanuka ajya mu buhungiro#5.17 mu buhungiro: ni bwa buvumo bwo mu butayu hafi ya Adulamu (1 Sam 22,1–5); ari na ho yakundaga guhungira.. 18Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. 19Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.» 20Nuko Dawudi ajya i Behali‐Perasimu arabatsinda, maze aravuga ati «Uhoraho yaciye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’icyahombowe n’amazi.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’ 21Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho, Dawudi n’ingabo ze barayatwara.
22Na none, Abafilisiti bongera kuzamuka, maze badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu. 23Dawudi abaza Uhoraho, ni ko kumusubiza ati «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba. 24Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Uhoraho araba ari bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.» 25Dawudi abigenza uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza mu mwinjiro wa Gezeri.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy