YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 8

8
V. UKWIGANZURA KW’IMIGENZO Y’ABAYAHUDI; URUPFU RWA ANTIYOKUSI EPIFANI N’IHUMANURWA RY’INGORO
Yuda Makabe atangira imyivumbagatanyo
1Nuko Yuda, witwaga n’irya Makabe, na bagenzi be, binjira rwihishwa mu nsisiro bahamagara bene wabo, maze bamaze kwiyegereza abasigaye ari indahemuka ku migenzo ya kiyahudi, bakoranya abantu bagera ku bihumbi bitandatu. 2Batakambiraga Nyagasani ngo yibuke umuryango we wari ushikamiwe na bose, agirire impuhwe Ingoro yahumanyijwe n’abantu batemera, 3bakamusaba kandi ngo agaragarize impuhwe ze umugi we wariho usenywa, ukaba wari bugufi gutsiratsi zwa. Baramwingingaga ngo yumve induru y’imivu y’amaraso yamutabazaga, 4yibuke n’urupfu rubi rw’abana b’indacumura kandi yihorere ku bitutsi batukaga izina rye.
5Makabe amaze kurema igitero, aba indatsimburwa ku banyamahanga, uburakari bwa Nyagasani na bwo bumuhindukiramo impuhwe. 6Yagwaga gitumo imigi n’insisiro akabitwika, agatera abanzi aturutse ahantu hamutunganiye, bigatuma abatsinda akabahashya cyane. 7Ibitero nk’ibyo yahitagamo kubigaba cyane cyane nijoro, nuko ubutwari bwe buramamara hose.
Ibitero bya Nikanori na Gorigiya
(1 Mak 3.38—4.27)
8Filipo ngo abone ko uwo mugabo agenda arushaho gukomera no gutsinda, yandikira Putolemeyi wategekaga Kelesiriya na Fenisiya, amusaba kuza kurwana ku bintu by’umwami. 9Umwami rero akaba yatoranyije Nikanori, mwene Patorokeli wabarirwaga mu ncuti ze z’imena, ntiyatindiganya kumwohereza agabye igitero cy’abantu bagera ku bihumbi makumyabiri b’abanyamahanga, kugira ngo batsembe umuryango w’Abayahudi. Amwongeraho na Gorigiya, wari usanzwe ari umugaba w’ingabo, kandi akaba yaranazobereye mu byerekeye intambara. 10Nikanori we, yatekerezaga ko aboneyeho uburyo bwo kuzishyura umusoro w’amatalenta ibihumbi bibiri umwami yagombaga guha Abanyaroma, ayavanye ku kiguzi cy’Abayahudi bazaba bafashweho imfungwa bakagurishwa. 11Ahera ko atuma ku batuye mu migi yo ku nyanja ngo baze kugura abacakara b’Abayahudi, abasezeranya kuzajya abaha abacakara mirongo urwenda ku italenta imwe. Ibyo yabikoraga, atazirikana igihano cy’Umushoborabyose agiye kwikururira.
12Inkuru y’uko Nikanori yaje iza kugera kuri Yuda. Amaze kumenyesha abantu be ko igitero cy’abanzi kiri bugufi, 13abanyabwoba n’abatiringira ubudahemuka bw’Imana bahungira ahandi. 14Naho abandi bagurishaga ibyo bari basigaranye, bagatakambira Nyagasani ngo abakize uwo mugome Nikanori wari umaze no kubagurisha mbere y’uko barwana; 15bagasaba ngo niba atari na bo Nyagasani abigiriye, ahubwo agirire n’amasezerano yagiranye n’abasekuruza babo, ndetse n’izina rye bwite ryubahwa kandi ry’ikuzo bahoraga bamgaza.
16Makabe amaze gukoranya abantu bagera nko ku bihumbi bitandatu, arabashishikaza ngo bataza kugira ubwoba imbere y’abanzi, boye gukangwa n’ubwinshi bw’abo banyamahanga babateye babarenganya; ahubwo ngo barwane gitwari, 17bibuka bya bitutsi abanyamahanga batutse ahantu hatagatifu n’inabi yose bagiriye umugi, ndetse n’imigenzo ya kera basuzuguje. 18Yungamo ati «Bo bishingikirije intwaro zabo n’ubutwari bafite, naho twebwe twiringiye Imana Umushoborabyose, yo yacurangura mu kanya kangana urwara abaje kudutera, ndetse n’isi yose.» 19Abatekerereza aho abasekuruza babo bagiye batabarwa n’Imana, nk’ibyabaye ku bwa Senakeribu#8.19 ku bwa Senakeribu: reba 2 Bami 19,35 hanyuma ubigereranye n’ibivugwa muri 1 Mak 4,9., hagatikirira abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu; 20abibutsa n’uko byagenze muri Babiloni igihe cy’igitero kigabwe n’Abanyagalati#8.20 n’Abanyagalati: intambara ivugwa aha ngaha ntituzi iyo ari yo. Ariko kandi nk’uko umwanditsi w’iki gitabo cya 2 Makabe asanzwe abigenza no muri iyi mibare (mbese nk’aho avuga ko hishwe abanzi 120,000), rwose arakabiriza.: uwo munsi ku rugamba hari Abayahudi ibihumbi munani bafatanyije n’Abanyamasedoniya ibihumbi bine; ngo babone ko abo bagirijwe, ba bandi ibihumbi munani baza kubatabara maze bacura inkumbi abanzi ibihumbi ijana na makumyabiri, bahakura iminyago itagira ingano, babikesheje ubuvunyi bwa Nyir’ijuru.
21Amaze kubahumuriza no kubumvisha ko bagomba gupfira Amategeko yabo n’igihugu cyababyaye, ingabo ze azigabanyamo amatsinda ane. 22Muri buri tsinda ahashyira umwe mu bavandimwe be ngo ariyobore, ari bo ba Simoni, Yozefu na Yonatani; buri muntu akamuha abantu igihumbi na magana atanu. 23Ubwo ategeka Eleyazari gusoma Igitabo gitagatifu#8.23 gusoma Igitabo gitagatifu: nguko uko Yuda yagabanyije abavandimwe be uko ari bane imirimo. Birashoboka ko Eleyazari atagombye gusoma byinshi mu gitabo cy’Amategeko, ahubwo yarambuye aho abonye hose, noneho abona atyo intego yagombaga guhabwa abagiye ku rugamba.. Ibyo birangiye, Yuda abaha iyi ntego ngo «Imana ni yo buvunyi bwacu», ahera ko ayobora itsinda ry’imbere, atera Nikanori. 24Nuko Umushoborabyose amaze kwifatanya na bo, basogota abanzi barenga ibihumbi cyenda, bakomeretsa kandi batema benshi mu ngabo za Nikanori, maze bose barahunga. 25Naho ba bantu bari baje kubagura babacuza za feza zabo. Abahungaga barabakurikirana igihe kirekire, hanyuma barahindukira kuko umunsi wari uciye ikibu. 26Koko rero isabato yari iraye iri bube, bituma badashobora gukomeza kubakurikirana. 27Bamaze kurundarunda intwaro z’abanzi no gutwara imicuzo yabo, batangira guhimbaza isabato, bashimira ubudatuza Nyagasani wabakijije, uwo munsi akaba yatangiye kubagaragariza impuhwe ze. 28Umunsi w’isabato urangiye, bafata igice kimwe cy’iminyago bakigabanya abari baragiriwe nabi mu itotezwa kimwe n’abapfakazi n’imfubyi; hanyuma bo n’abana babo bagabana ibisigaye. 29Ibyo birangiye bose hamwe batakambira Nyagasani Nyir’impuhwe bamusaba ngo yongere kwiyunga rwose n’abagaragu be.
Timote na Bakidesi batsindwa
30Igihe bakojejeho n’abasirikare ba Timote na Bakidesi#8.30 Timote na Bakidesi: umwanditsi w’iki gitabo cya 2 Makabe yibagiwe kutumenyesha abo bantu bombi abo ari bo, ariko kandi muri 1 Mak 5,6 . . . na 7,8 . . . ho barabatubwira., babicamo abarenga ibihumbi makumyabiri, kandi bigarurira n’ibigo bikomeye. Iminyago itagira ingano bayigabanyamo ibice bibiri bingana, kimwe kiba icyabo, ikindi gihabwa abagize amakuba mu gihe cy’itotezwa, imfubyi n’abapfakazi ndetse batirengagije n’abasaza. 31Barundarunda bitonze intwaro z’abanzi bazishyingura ahantu habigenewe, naho indi micuzo bayijyana i Yeruzalemu. 32Bica umutware w’abanyamahanga bafashaga Timote, akaba umugome bikabije wari waragiriye nabi cyane Abayahudi. 33Igihe bahimbarizaga iwabo ibirori by’uko batsinze, batwika abari barakongeje inzugi ntagatifu bagahungira mu kazu gatoya bari kumwe na Kalisiteni, babona batyo igihembo gikwiranye n’ubugiranabi bwabo.
Nikanori ahunga
34Nikanori, wa mugome urengeje urugero, umwe wari wazanye abacuruzi igihumbi ngo bagure Abayahudi, 35ku bw’inkunga ya Nyagasani, acishwa bugufi n’abo yibwiraga ko ari bo bantu ba nyuma babaho. Nuko Nikanori yiyambura imyambaro ye y’ubukuru, yihunza abandi bose, agenda yihisha mu bisambu nk’umucakara watorotse shebuja. Nguko uko yageze i Antiyokiya, ashimishwa byibura n’uko yahonotse mu ngabo ze zose zari zatikiye. 36Nuko uwari wiyemeje kuzishyura Abanyaroma umusoro, awukuye ku bizagurwa imfungwa z’i Yeruzalemu, yamamaza atyo ko Abayahudi bafite Umuvunyi, bakaba ari indatsimburwa kubera ko bakurikiza nyine Amategeko we ubwe yabahaye.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in