YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 9

9
Antiyokusi Epifani apfa rubi
(1 Mak 6.1–16; 2 Mak 1.11–17)
1Icyo gihe, Antiyokusi yari atahukanye ikimwaro avanye mu ntara z’Ubuperisi. 2Koko rero, yamaze kwinjira mu mugi bita Perisipoli, atangira gusahura ingoro yaho, no kubashikamira; ariko rubanda bahagurukana intwaro, bigeza aho Antiyokusi ahunga ameneshejwe n’abenegihugu, ahungana ikimwaro gikabije. 3Ngo agere hafi ya Ekibatani, amenya uko byari byagendekeye Nikanori n’abantu ba Timote. 4Uburakari buramwegura, atekereza kwihorera ku Bayahudi abitewe na ka gasuzuguro k’abari bamumenesheje; ni ko gutegeka uwacungaga igare rye kwirukanka ubutareba inyuma kugeza ubwo agerayo, ariko ntiyari azi ko urubanza rwa Nyir’ijuru rumuriho. Koko rero, kubera ubwirasi bwe yari yaravuze ati «Ningera i Yeruzalemu, uwo mugi nzawugira irimbi ry’Abayahudi.»
5Ariko Nyagasani, we ubona byose, Imana ya Israheli, amutera igisebe kitazakira kandi kitagaragara. Yabaye akivuga ayo magambo, afatwa n’ububabare butari bubonerwe umuti bwo mu mara, atangira kuribwa mu nda bikabije. 6Mbese ni byo byari bimukwiye, kuko na we yateye abandi imibabaro itagira ingano kandi itaraboneka bibaho, yo mu mara. 7Ibyo ariko ntibyacubije ubwibone bwe, akomeza kwirata, uburakari bwe burushaho kugurumanira Abayahudi, ategeka bose ko barushaho kwihuta. Nuko ahanantuka ku igare rye ryirukaga ribombogotana, yitura hasi bibabaje maze ingingo zose z’umubiri we ziratagarana. 8We mu kanya gashize, wibwiranaga ubwirasi bukabije ko yashobora gutegeka imivumba yo mu nyanja, akirata ko yashobora gupima ku munzani uburemere bw’imisozi, abona akumbagurika hasi, hanyuma bamuheka mu ngobyi, agaragaza atyo mu maso ya bose ububasha bw’Imana. 9Byageze aho umubiri we ujagatamo inyo, atangira gutonyoka akiri muzima mu bubabare bukabije, umunuko waturukaga muri ubwo bubore ugatera ishozi igitero cyose uko cyakabaye. 10We mu kanya wabonaga yakora ku nyenyeri zo mu kirere, none nta n’umwe ugishobora kumwegera, kubera uwo munuko utakihanganirwa.
11Nuko rero, uko yakavunaguritse atangira gucubya buhoro buhoro uburakari bwe burenze urugero, no kumva aho ukuri guherereye abitewe n’icyo kiboko cy’Imana, ari na ko agumya kubabara bikabije. 12Kubera ko na we ubwe atari agishoboye kwihanganira uwo munuko we, aravuga ati «Igikwiriye ni ukwisunga Imana, ntutekereze kwireshyeshya na Yo kandi uri umuntu uzapfa.» 13Ariko amasengesho y’uwo mugome yasangaga Umutegetsi wari utagishaka kumubabarira. 14Yasezeranaga guha ubwigenge umurwa mutagatifu, uwo mbere yihutiraga gutsemba no kuwugira irimbi, 15akiyemeza kureshyeshya Abayahudi bose n’Abanyatene, nyamara mbere yabonaga ko batanakwiye no guhambwa, ahubwo bakagaburirwa ibisiga cyangwa bakajugunyirwa ibikoko, bo n’abana babo. 16Akemera kandi ko Ingoro ntagatifu azayitakisha ya maturo meza yari yarayicuje kera, akayisubizamo ibikoresho bitagatifu ndetse akarenza, kandi akajya atanga ku mutungo we ibya ngombwa byose byerekeye ibitambo, 17ndetse hanyuma akazigira Umuyahudi, akazenguruka ahantu hose hatuwe yamamaza ububasha bw’Imana.
Ibaruwa Antiyokusi Epifani yandikiye Abayahudi
18Ngo yumve ububabare bwe butagabanuka na gato, bitewe n’uko urubanza rumukwiye rw’Imana rwari rwamushikamiye, kandi uko yari ameze akaba atari uwizeye gukira, yandikira Abayahudi ibaruwa isa n’ibitwaraho muri aya magambo:
19«Jyewe Antiyokusi, umwami n’umugaba w’ingabo, kuri banyakubahwa Abayahudi dusangiye igihugu, ndabaramutsa! Nimugire ubugingo muri byose! 20Niba mumerewe neza kimwe n’abana banyu, n’ibyanyu byose bikabagendekera uko mubyifuza, turabibashimiye cyane. 21Jyeweho ndambaraye ku buriri nta n’agatege nkigira, ariko nkomeza kubibukana urukundo.
Ubwo nahindukiraga mvuye mu turere tw’Ubuperisi nacitse intege ku buryo bukomeye, bityo nsanga ari ngombwa kwita ku mahoro ya bose. 22Simbivugira ko naba nihebye kubera uko merewe, ahubwo nizeye nkomeje kuzahonoka iyi ndwara. 23Ariko ntekereje ko data, iyo yatabaraga mu bihugu by’amajyaruguru, yavugaga uzamuzungura, 24agateganya atyo ko nihagira ikintu cyaduka kitari kitezwe, cyangwa habaye inkuru mbi, abatuye igihugu batazakuka umutima, kuko bazaba bazi uwasigiwe ubuyobozi. 25Byongeye kandi, maze no kuzirikana ko ingoma zituri hafi n’abaturanyi b’igihugu cyacu barekereje biteze ko hari icyakoma, nahise nshyiraho umuhungu wanjye Antiyokusi ngo abe umwami. Ni wa wundi neretse benshi muri mwe nkanamubashinga, ubwo narambagiraga intara zo mu majyaruguru. Ndetse namwandikiye n’ibaruwa, ari yo yandukuriwe aho hepfo. 26Mbasabye rero kandi nabinginga ngo muzahore mwibuka ibyiza nabagiriye mu ruhame, cyangwa se ibyo nabakoreye twiherereye, bityo buri muntu muri mwe azagumane umutima mwiza amfitiye, kimwe n’umuhungu wanjye. 27Koko rero, ndiyemeza ko azakurikizanya ubudahemuka imigambi yanjye yuje ubwitonzi n’ubuntu, akazababanira neza.»
28Nguko uko uwo mwicanyi n’umugomeramana yashenguwe n’ububabare nk’uko na we yabuteye abandi, agakubitiraho no kugwa ku gasi, kure y’igihugu cye. 29Filipo wari incuti ye y’amagara azana umurambo we, ariko atinya umuhungu wa Antiyokusi, ahungira mu Misiri kwa Putolemeyi Filometori.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in