YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 9

9
Imana n'umuryango wa Isiraheli yatoranyije
1Ibyo mbabwira ni ukuri, ndi uwa Kristo sinabeshya. Mbyemejwe kandi n'umutima wanjye, uyoborwa na Mwuka Muziranenge. 2Mbega ukuntu mfite agahinda kenshi kandi nkababara ubutitsa! 3Rwose nakwifuza kuba ari jye uvumwa n'Imana nkaba natandukana na Kristo, mbigirira abavandimwe banjye duhuje ubwoko. 4Ni bo muryango wa Isiraheli Imana yagize abana bayo, ikanabaha ku ikuzo ryayo. Yagiranye amasezerano na bo ibashinga Amategeko, ibaha kuyisenga uko ishaka kandi ibasezeranya ibyiza#ibasezeranya ibyiza: reba Kuv 4.22; Ivug 7.6; Hoz 11.1.. 5Ba sekuruza ni bo na Kristo akomokaho, ukurikije igisekuru cy'abantu. Imana Isumbabyose iragasingizwa#Imana … iragasingizwa: cg Kristo ari we Mana Isumbabyose, aragasingizwa. iteka ryose. Amina.
6Nyamara si ukuvuga ko Imana yashēshe ibyo yari yarasezeranye, kuko abakomoka kuri Isiraheli#Isiraheli: ni Yakobo. Reba Intang 32.29. atari ko bose ari Abisiraheli nyakuri. 7Kandi abakomoka kuri Aburahamu si ko bose ari urubyaro rwe nyakuri. Ahubwo Imana yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije.” 8Ibyo bivuga ko abakomotse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe atari bo bitwa abana b'Imana, keretse abavutse ku buryo bw'amasezerano yayo ni bo bonyine bitwa urubyaro rwe.#8: Abakomotse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe ni ukuvuga urubyaro rwa Hagari (Gal 4.22-23), abavutse ku buryo bw'amasezerano ni ukuvuga urubyaro rwa Izaki, uwo Aburahamu yabyaranye na Sara (Intang 17.19-21). 9Koko rero iri ni ryo sezerano Imana yahaye Aburahamu, ngo: “Undi mwaka iki gihe#Undi mwaka iki gihe: cg Mu gihe byagenewe. Reba Intang 18.10. nzagaruka, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.”
10Si ibyo gusa hari na Rebeka wabyaye abana babiri, bombi bakaba bafite se umwe ari we sogokuruza Izaki. 11-12Nyamara kandi Imana ifite ibyo ikurikiza mu gutoranya abantu bidaturutse ku bikorwa byabo, ahubwo biturutse kuri yo ubwayo yabihamagariye. Ni yo mpamvu igihe abana b'impanga ba Rebeka bari bataravuka, bataranakora icyiza cyangwa ikibi, Imana yamubwiye iti: “Gakuru azaba umugaragu wa Gato.” 13Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nikundiye Yakobo, naho Ezawu mwigizayo.”
14None se ibyo twabivugaho iki? Ese Imana yaba irenganya? Ibyo ntibikanavugwe! 15Yabwiye Musa iti: “Ngirira imbabazi n'impuhwe uwo nshatse.” 16Ibyo rero ntabwo biterwa n'ubushake bw'umuntu cyangwa n'umwete we, ahubwo bituruka ku Mana nyir'imbabazi. 17Ni na ko mu Byanditswe Imana yabwiye Umwami wa Misiri iti: “Ngiki icyatumye ngushyiraho: ni ukugira ngo nerekanire muri wowe imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.” 18Ni ukuvuga rero ko Imana igirira imbabazi uwo ishaka, kandi ikanangira umutima w'uwo ishaka.
Uburakari bw'Imana n'imbabazi zayo
19Noneho rero wabaza uti: “Ubwo ari uko bimeze, ni iki Imana ikigaya abantu? Mbese ubundi hari uwaca ku bushake bwayo?” 20Wowe muntu, uri iki kugira ngo ugishe Imana impaka? Ese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?” 21Ese umubumbyi si we ufite ubushobozi bwo kugena icyo ibumba riri bukore, mu mutege umwe waryo agakoramo urwabya rugenewe imirimo y'icyubahiro, n'urundi rugenewe imirimo isuzuguritse?
22Ni na ko Imana yihitiyemo kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Nyamara yiyemeje kwihanganira cyane abikururiragaho uburakari byayo bagenewe kurimbuka. 23Ibyo kwari ukugaragaza ukuntu ikuzo ryayo risesuye ku bo ishaka kugirira imbabazi, abo uhereye kera yari yarateguriye kuzagira uruhare kuri iryo kuzo. 24Abo kandi ni twebwe Imana yahamagaye, itadutoranyije mu Bayahudi gusa, ahubwo idutoranyije no mu yandi mahanga. 25Ni na ko Imana yavuze mu gitabo cyanditswe na Hozeya iti:
“Abahoze batari abo mu bwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye,
abatari inkoramutima zanjye nzabita inkoramutima.
26Kandi ahantu bababwiriraga ngo
‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,
ni ho bazitirwa abana b'Imana nzima.”
27Ezayi na we yavuze aranguruye ibyerekeye Abisiraheli ati: “Nubwo Abisiraheli bangana n'umusenyi wo ku nyanja, agace gato kazaba gasigaye#agace … gasigaye: abahanuzi bagiye bahanura ko mu gihe Abisiraheli bazaba bagomeye Imana, agace gato kitwa “Abasigaye” kazayigarukira. Ni ko konyine kazahabwa ibyo yasezeranyije ubwoko bwayo. Pawulo avuga ko ari ko rubyaro nyarwo rwa Aburahamu. Reba 9.6; 11.5. ni ko kazarokoka, 28Nyagasani ntazatinda gusohoza ijambo rye mu isi ku buryo bunonosoye.” 29Ni byo Ezayi yari yarahanuye mbere ati:
“Iyo Nyagasani Nyiringabo atadusigira nibura urubyaro ruke,
tuba twararimbutse nk'umujyi wa Sodoma,
tuba twararimbutse nk'umujyi wa Gomora.”
Abisiraheli bahinyuye Ubutumwa bwiza
30None se ibyo twabivugaho iki? Ni uko abatari Abayahudi batigeze bashaka gutunganira Imana, bagizwe intungane babikesha kwizera Kristo. 31Ibiri amambu Abisiraheli bashakashakaga amategeko yatuma batunganira Imana, nyamara ntabwo bageze ku ntego Amategeko yari agamije. 32Kubera iki se? Kubera ko ubwo butungane batabukuraga ku kwemera Kristo, ahubwo biringiraga kubuheshwa n'ibikorwa byabo. Basitaye kuri rya buye risitaza 33ryavuzwe mu Byanditswe ngo:
“Dore nshyize muri Siyoni ibuye risitaza abantu,
ni n'urutare rubagusha.
Nyamara uwishingikiriza kuri rwo ntazakorwa n'ikimwaro.”

Currently Selected:

Abanyaroma 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in