YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 15

15
Aho kwishimisha ugashimisha mugenzi wawe
1Twebwe abakomeye mu byo kwemera Kristo tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke, ntidushake ibidushimisha ubwacu. 2Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, ashake ibimugirira akamaro bikamwubaka ubugingo. 3Erega na Kristo ubwe ntabwo yishakiye ibimushimisha, ahubwo byamugendekeye nk'uko Ibyanditswe bivuga biti: “Ibitutsi bagututse ni jye byahamye.” 4Koko rero ibyanditswe mbere byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no gukomezwa duterwa na byo biduheshe kwiringira ibizaba. 5Nuko Imana yo sōko yo kwihangana no gukomezwa, nibahe guhuza imitima mukurikije urugero rwa Kristo Yezu, 6kugira ngo mwese mube muhurije hamwe muvuga kimwe, bityo muheshe ikuzo Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo.
Ubutumwa bwiza ku bantu bose
7Nuko rero buri wese ajye yakira mugenzi we nk'uko Kristo yabakiriye, kugira ngo biheshe Imana ikuzo. 8Ndababwira ko Kristo yabaye umugaragu w'Abayahudi, kugira ngo Imana isohoze amasezerano yahaye ba sogokuruza, bityo yerekane ko ari indahemuka. 9Kwari ukugira ngo n'abatari Abayahudi baheshe Imana ikuzo kubera imbabazi yabagiriye, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga,
ni na cyo gituma nzakuririmba.”
10Byanditswe kandi ngo:
“Mwa mahanga mwe, nimwishimane n'ubwoko bwa Nyagasani.”
11Kandi ngo:
“Mwa mahanga yose mwe, nimusingize Nyagasani.
Abantu b'amoko yose nibamuheshe ikuzo.”
12Ezayi na we yungamo ati:
“Ku gishyitsi cya Yese#Yese: reba Ezayi 11.10. Yese ni se wa Dawidi. Reba 1 Sam 16.10. hazashibuka uzahagurukira gutegeka amahanga.
Ni na we amahanga aziringira.”
13None Imana yo sōko yo kwiringira, ibasenderezemo ibyishimo n'amahoro mukesha kuyizera, kugira ngo mubone kwiringira ku buryo busesuye mubashishijwe na Mwuka Muziranenge.
Impamvu Pawulo yandikira ab'i Roma
14Bavandimwe banjye, jyewe ubwanjye ndemeza ko musendereye ineza, kandi ko mufite ubumenyi buhagije bwatuma mugirana inama. 15Icyakora kuri bimwe na bimwe, nabandikiye nshyizemo umunya kugira ngo mbibibutse. Nanditse ntyo mbitewe n'ubuntu Imana yangiriye, 16kugira ngo nkorere Kristo Yezu umurimo w'umutambyi mu banyamahanga. Yantumye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza, kugira ngo nyishyikirize abo banyamahanga babe ituro yemera, bagizwe intore zayo na Mwuka Muziranenge. 17Ni yo mpamvu rero narata umurimo nakoreye Imana mbishobojwe na Kristo Yezu. 18Koko sinatinyuka kugira icyo mvuga, uretse ibyo Kristo yankoresheje kugira ngo nemeze abatari Abayahudi kumvira Imana. Yakoresheje inyigisho n'ibikorwa byanjye, 19kimwe n'ibimenyetso n'ibitangaza byakorewe muri bo, ndetse n'ububasha bwa Mwuka w'Imana. Bityo kuva i Yeruzalemu kugera muri Iliriya#Iliriya: yari intara yo mu majyaruguru ya Dalumatiya (reba K7) n'u Bugereki., inzira yose naje namamaza byimazeyo Ubutumwa bwiza bwa Kristo. 20Naharaniye kwamamaza Ubutumwa bwiza aho Kristo yari ataramenyekana honyine, ngira ngo ntubaka ku rufatiro rwashyizweho n'undi. 21Bityo rero nkurikiza icyo Ibyanditswe bivuga ngo:
“Abatigeze bamenyeshwa ibye bazabibona,
abatigeze bamwumva bazamusobanukirwa.”
Imigambi ya Pawulo
22Ni yo mpamvu yambujije kenshi kuza iwanyu. 23Ariko ubu nta murimo ngifite mu turere tw'ino, kandi nkaba maze imyaka myinshi nifuza cyane kugera iwanyu. 24Noneho ubwo nzajya muri Esipaniya, nizeye ko nzanyura iwanyu nkabasura kandi mukamfasha mu by'urwo rugendo, ariko tumaranye akanya gato nkabashira urukumbuzi. 25Icyakora ubu ngiye i Yeruzalemu gufasha intore z'Imana zaho, 26kuko abo muri Masedoniya no muri Akaya biyemeje guha imfashanyo intore z'Imana z'i Yeruzalemu zikennye. 27Bishimiye kubikora kandi koko byari ngombwa. Erega ubwo Abayahudi basangiye n'abanyamahanga imigisha iva kuri Mwuka w'Imana, na bo bagomba kubunganira ku byo imibiri yabo ikeneye! 28Ibyo nibirangira nkaba maze kubashyikiriza ibyo bazaba babageneye byose, nzajya muri Esipaniya nyuze iwanyu. 29Ninza iwanyu kandi nzi ko nzaza mbazaniye umugisha usesuye wa Kristo.
30Bavandimwe, ku bw'Umwami wacu Yezu Kristo n'urukundo ruva kuri Mwuka, ndabinginze ngo mumfashe kurwana intambara munsabira ku Mana. 31Munsabire nkire abatemera Kristo bo muri Yudeya, kandi n'imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izakirwe neza n'intore z'Imana zaho. 32Bityo Imana ibishatse nzagera iwanyu nishimye, mbone kuruhuka turi kumwe. 33Imana yo sōko y'amahoro nihorane namwe mwese. Amina.

Currently Selected:

Abanyaroma 15: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in