YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 14

14
Ntukanegure umuvandimwe wawe
1Umunyantegenke mu byo kwemera Kristo, mumwakire mutamugisha impaka ku byo yibwira. 2Umwe ibyo yemera bimukundira kurya byose, naho undi kubera intege nke ze akīrira imboga gusa. 3Urya byose ye gusuzugura urobanura, kandi urobanura ye kunegura urya byose kuko na we Imana yamwakiriye. 4Ese wowe uri nde wo kunegura umugaragu w'undi? Nta wundi utari shebuja wamenya niba akora neza cyangwa nabi, kandi azakora neza kuko shebuja ari we Nyagasani, abasha kumushyigikira.
5Usanga umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi agasanga iminsi yose ari kimwe#agasanga … kimwe: reba Gal 4.10; Kol 2.16.. Buri muntu agomba gukurikiza icyo umutima we umwemeza. 6Umuntu wubahiriza umunsi umwe kurusha indi aba abigirira Nyagasani. N'urya byose aba abigirira Nyagasani kuko ashimira Imana. Urobanura ibyo arya na we aba abigirira Nyagasani, agashimira Imana. 7Koko rero nta n'umwe muri twe ubaho yigenga, cyangwa ngo apfe yigenga. 8Niba turiho, turiho tugengwa na Nyagasani, dupfuye twaba dupfuye tugengwa na Nyagasani. Bityo rero twaba turiho cyangwa dupfuye, turi aba Nyagasani. 9Ni cyo cyatumye Kristo apfa akazuka, kugira ngo abe umwami w'abariho n'abapfuye. 10Wowe rero kuki unegura umuvandimwe wawe, kandi kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Erega twese tuzitaba urukiko rw'Imana iducire urubanza! 11Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Jyewe Nyagasani, ndarahiye,
buri muntu azampfukamira,
buri wese azemerera mu ruhame ko ari jye Mana.”
12Bityo umuntu wese azamurikira Imana ibyo yakoze.
Kudaca intege umuvandimwe wawe
13Noneho rero tureke kunegurana. Ahubwo mwiyemeze rwose kutagira icyo mukora cyaca umuvandimwe wanyu intege, cyangwa ngo kimugushe mu cyaha. 14Icyo nzi rwose ncyemejwe na Nyagasani Yezu, ni uko nta kintu kiriho cyahumanya umuntu ubwacyo. Nyamara uwagira icyo akora kandi yibwira ko gihumanya, koko kiba kimuhumanyije. 15None rero niba umuvandimwe wawe abangamirwa n'ibyo uriye, uba utakigenza nk'ufite urukundo. Uramenye ntugatume ibyo urya bibera umuvandimwe wawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiriye! 16Ikibabereye cyiza ntikigatere abantu gutukana. 17Koko rero ubwami bw'Imana ntibushingiye ku kurya no kunywa, ahubwo bushingiye ku migirire itunganye n'amahoro n'ibyishimo duheshwa na Mwuka Muziranenge. 18Ukorera Kristo atyo ashimisha Imana kandi akemerwa n'abantu.
19Nuko rero nimucyo duharanire#nimucyo duharanire: cg duharanira. gukora ibintu bigamije kuzana amahoro, no kubaka ubugingo bwa bagenzi bacu. 20Ntugasenye umurimo w'Imana bitewe n'ibyo urya. Koko nta byokurya bizira, ariko ikibi ni uko umuntu yarya ikintu icyo ari cyo cyose cyagusha undi mu cyaha. 21Ibyiza ahubwo ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi, cyangwa kudakora ikindi kintu cyose cyatuma umuvandimwe wawe agwa mu cyaha. 22Imyemerere yawe kuri bene ibyo ibe hagati yawe n'Imana. Hahirwa umuntu utishyira mu rubanza kubera ibyo yiyemeje gukora. 23Ariko umuntu urya ikintu ashidikanya ko gikwiye aba yiciriye urubanza, kuko akiriye binyuranye n'ibyo umutima we umwemeza. Icyo umuntu akora cyose kinyuranye n'ibyo umutima we umwemeza kimubera icyaha.

Currently Selected:

Abanyaroma 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in