1
Abanyaroma 14:17-18
Bibiliya Ijambo ry'imana
Koko rero ubwami bw'Imana ntibushingiye ku kurya no kunywa, ahubwo bushingiye ku migirire itunganye n'amahoro n'ibyishimo duheshwa na Mwuka Muziranenge. Ukorera Kristo atyo ashimisha Imana kandi akemerwa n'abantu.
Compare
Explore Abanyaroma 14:17-18
2
Abanyaroma 14:8
Niba turiho, turiho tugengwa na Nyagasani, dupfuye twaba dupfuye tugengwa na Nyagasani. Bityo rero twaba turiho cyangwa dupfuye, turi aba Nyagasani.
Explore Abanyaroma 14:8
3
Abanyaroma 14:19
Nuko rero nimucyo duharanire gukora ibintu bigamije kuzana amahoro, no kubaka ubugingo bwa bagenzi bacu.
Explore Abanyaroma 14:19
4
Abanyaroma 14:13
Noneho rero tureke kunegurana. Ahubwo mwiyemeze rwose kutagira icyo mukora cyaca umuvandimwe wanyu intege, cyangwa ngo kimugushe mu cyaha.
Explore Abanyaroma 14:13
5
Abanyaroma 14:11-12
Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Jyewe Nyagasani, ndarahiye, buri muntu azampfukamira, buri wese azemerera mu ruhame ko ari jye Mana.” Bityo umuntu wese azamurikira Imana ibyo yakoze.
Explore Abanyaroma 14:11-12
6
Abanyaroma 14:1
Umunyantegenke mu byo kwemera Kristo, mumwakire mutamugisha impaka ku byo yibwira.
Explore Abanyaroma 14:1
7
Abanyaroma 14:4
Ese wowe uri nde wo kunegura umugaragu w'undi? Nta wundi utari shebuja wamenya niba akora neza cyangwa nabi, kandi azakora neza kuko shebuja ari we Nyagasani, abasha kumushyigikira.
Explore Abanyaroma 14:4
Home
Bible
Plans
Videos