YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 72

72
Gusabira umwami umugisha
1Zaburi y'Umwami Salomo.
Mana, uhe umwami kuba intabera nkawe,
uwo mwana w'umwami umugire intungane nkawe!
2Azacira#Azacira: cg Umuhe gucira. Aho usanze inzagihe hose muri iyi zaburi, hashobora kuba ari n'icyifuzo. ubwoko bwawe imanza zitunganye,
abanyamibabaro bo mu bwoko bwawe azabarenganura.
3Imisozi n'utununga bizazanira abantu ishya n'ihirwe,
bizaribazanira kubera ubutungane bwe.
4Umwami azarenganura rubanda rugufi,
azarokora abakene,
azatsemba ababakandamiza.
5Mana, nk'uko izuba n'ukwezi bihoraho,
abe ari ko abantu bazajya bahora bakubaha#abantu … bakubaha: cg umwami azaramba uko ibihe bihaye ibindi..
6Umwami azagira neza amere nk'imvura igwa mu mirima,
azamera nk'imvura y'urujojo isomya ubutaka.
7Ku ngoma ye intungane zizagubwa neza,
amahoro azasagamba ahoreho nk'uko ukwezi guhoraho.
8Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi#nyanja … yindi: birashoboka ko ari Inyanja Itukura n'iya Mediterane. Reba Kuv 23.31; Zak 9.10.,
azahera no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z'isi.
9Abatuye mu butayu bazamwunamira,
abanzi be bazamupfukama imbere bakoze umutwe ku butaka.
10Abami b'i Tarushishi#Tarushishi: hari abavuga ko wari umujyi wo muri Esipaniya. n'abo mu birwa bya kure,
bazamwoherereza impano,
abami b'i Sheba n'ab'i Seba#Sheba … Seba: hari abavuga ko twari uturere two mu majyepfo ya Arabiya.,
na bo bazamutura amaturo.
11Abami bose bazamwikubita imbere,
amahanga yose azamuyoboka.
12Azagoboka umukene umutabaje,
azagoboka n'umunyabyago utagira kivurira.
13Azagirira impuhwe abanyantegenke n'abakene,
abakene azabakiza urupfu.
14Azabakiza agahato n'urugomo,
azabakiza kuko bafite agaciro kuri we.
15Umwami arakabaho!
Abantu nibamuture zahabu yo muri Sheba,
bajye bamusabira umugisha umunsi wose,
bahore bamusengera iteka.
16Igihugu kizarumbuka ingano nyinshi,
izo mu mpinga y'imisozi zizavuna sambwe,
zizarumbuka nk'izo ku misozi ya Libani.
Abatuye imijyi bazagubwa neza,
bazatohagira nk'ubwatsi bwo mu gasozi.
17Umwami azogera iteka ryose!
Nk'uko izuba rihoraho,
izina rye ni ko rizahora ryogeye,
abantu azabahesha umugisha,
amahanga yose azamwita umunyehirwe.
18Uhoraho Imana nasingizwe,
Imana ya Isiraheli nisingizwe,
ni yo yonyine ikora ibitangaza.
19Imana nyir'ikuzo nisingizwe iteka ryose,
nikuzwe mu isi yose!
Amina! Amina!
20Aha ni ho amasengesho ya Dawidi mwene Yese arangiriye.

Currently Selected:

Zaburi 72: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in