YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 73

73
IGICE CYA GATATU
(Zaburi 73–89)
Amaherezo y'abagome
1Zaburi ya Asafu#Asafu: reba Zab 50.1 (sob)..
Koko Imana igirira neza Abisiraheli,
igirira neza n'abafite imitima iboneye.
2Ariko jyewe nari ngiye kureka kwiringira Imana,
ndetse habuze gato ngo ndeke kuyigirira icyizere,
3nabonaga abirasi n'abagome baguwe neza,
bityo nkabagirira ishyari.
4Bene abo bapfa batigeze bahangayika,
usanga ari ibihonjoke.
5Imiruho abantu bagira bo ntibayizi,
ingorane abandi bagira bo ntizibageraho.
6Ubwirasi bwabo ni nk'ubw'abanigirije imikufi,
nk'uko umuntu ahora yambaye imyambaro,
ni ko na bo bahorana urugomo.
7Abo bantu b'ibihonjoke bahora bari maso,
ibibi bagambirira mu mutima birakabije.
8Basuzugura abandi ndetse bagacura inama zo kubagirira nabi,
ubwirasi bubatera gukandamiza abandi.
9Bahangara gutuka Imana nyir'ijuru,
nta n'umuntu wo ku isi batavuga nabi.
10Iyo ubwoko bwayo bubonye ibyo byose,
bugarukira abo birasi bukabakurikiza,
bugotomera ibyo bavuga nk'ugotomera amazi.
11Abirasi baravuga bati:
“Imana ntizi ibyo dukora!
Ese ubundi Usumbabyose hari icyo yiyiziye?”
12Dore nawe abo bagome bahora badamaraye,
umutungo wabo na wo uriyongera.
13None se byamariye iki kuba inyangamugayo?
Byamariye iki gukora imihango yo kwihumanura?
14Mana, buri munsi mpura n'ibindushya,
buri gitondo urancyaha.
15Iyo nza kuvuga nk'ibyo bavuga,
nari kuba nshebeje abana bawe.
16Nagerageje gusobanukirwa n'ibyo,
ariko nasanze bindenze,
17Mana, byarandenze kugeza ubwo ngeze mu Ngoro yawe,
ni bwo nasobanukiwe iby'amaherezo y'abagome.
18Koko wabashyize aharindimuka,
uhabahananture.
19Mbega ukuntu ubatera ubwoba!
Mu kanya gato urabatsembye bashiraho!
20Nk'uko umuntu ahinyura inzozi yarose,
Nyagasani, ni ko nawe ubahinyura iyo ubahagurukiye.
21Igihe nari mfite ishavu,
igihe ishyari ryari rinshenguye umutima,
22nari meze nk'injiji nta cyo nzi,
ndi nk'inka ntagusobanukirwa.
23Nubwo bimeze bityo ntiwantereranye,
wamfashe ukuboko kw'indyo uranyiyegereza.
24Ungira inama ukanyobora,
amaherezo uzanyakīra mu ikuzo ryawe#mu ikuzo ryawe: ahari ni ukuvuga mu ijuru..
25Nta wundi wava mu ijuru ngo angoboke keretse wowe,
ku isi na ho nta kindi nakwifuza ngufite.
26Nshobora kugira intege nke ngacogora,
ariko wowe Mana, uri urutare nisunze,
ni wowe munani wanjye iteka ryose.
27Koko abagutezukaho bazarimbuka,
abaguhemukaho bose uzabatsemba.
28Nyamara Mana, kwibanira nawe ni byo bīnogera,
Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpungiraho,
nzajya namamaza ibyo wakoze byose.

Currently Selected:

Zaburi 73: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in