YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 62

62
Imana ni yo itanga ihumure
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n'iya Dawidi.
2Ku Mana honyine ni ho mbona ihumure,
ni yo nkesha agakiza,
3ni yo yonyine rutare runkingira,
ni yo Mukiza wanjye n'ubuhungiro ntamenwa bwanjye.
Bityo nta cyabasha kumpungabanya bikabije.
4Mwa batera abandi mwese mwe,
muzageza ryari kubatembagaza?
Murabatembagaza nk'abahirika urukuta ruhengamye,
cyangwa abahirika uruzitiro rusukuma.
5Mugambirira kubakura mu myanya yabo,
mwishimira kubeshya.
Mubwiza abantu akarimi keza,
nyamara urwango rubashengura umutima.
Kuruhuka.
6Imana ni yo yonyine niringira,
reka nyisunge mbone ihumure.
7Ni yo yonyine rutare runkingira,
ni yo Mukiza wanjye n'ubuhungiro ntamenwa bwanjye,
bityo nta cyabasha kumpungabanya.
8Imana ni yo nkesha agakiza n'ikuzo,
Imana ni yo rutare rukomeye nisunga,
ni na yo buhungiro bwanjye.
9Mwa bantu mwe, mujye muyizera,
mujye muyibwira ibibari ku mutima,
koko Imana ni yo buhungiro bwacu.
Kuruhuka.
10Abantu boroheje si abo kwizerwa,
abakomeye na bo nta cyo bashoboye,
bose hamwe ni ubusa busa.
11Ntimukishingikirize ku gutungwa n'amahugu,
ntimukaniratane ibyo mwambuye ku ngufu.
Nubwo umutungo wanyu wakwiyongera,
ntukabatware umutima.
12Numvise Imana ivuga iri jambo,
irongera irivuga ubwa kabiri iti:
“Ni jye nyir'ububasha!”
13Koko Nyagasani, uri umugiraneza,
umuntu wese umugirira ibikwiranye n'ibyo yakoze.

Currently Selected:

Zaburi 62: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in