YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 56

56
Isengesho ry'umuntu utotezwa
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Inuma yo mu biti by'inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.
2Mana yanjye ndengera dore abantu barantoteza,
barandwanya ubutitsa kandi bakankandamiza.
3Abangenza barantoteza ubutitsa,
barandwanya ari benshi bansuzuguye.
4Igihe cyose ngize ubwoba,
ni wowe niringira.
5Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,
nizera Imana sinzagira icyo ntinya.
Umuntu buntu yabasha kuntwara iki?
6Ibyo mvuga bahora babigoreka,
bajya inama zo kungirira nabi.
7Barihisha bakangenza,
aho nshinze ikirenge baba bandiho,
barampiga kugira ngo banyice.
8Mana, abo bagome ntibakuve mu nzara,
abo banyamahanga barakarire ubatsembe.
9Ubwawe uzi igihe namaze ndi impunzi,
amarira narize na yo uzi uko angana,
byose byanditswe mu gitabo cyawe.
10Igihe nzatabaza Imana,
abanzi banjye bazahindukira bahunge,
koko nzi neza ko iri mu ruhande rwanjye.
11Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,
koko Uhoraho ndamusingiza kubera ibyo yavuze.
12Nizera Imana sinzagira icyo ntinya,
umuntu yabasha kuntwara iki?
13Mana, nzaguhigura imihigo nahize,
nguture ibitambo byo kugushimira.
14Koko Mana, ni wowe wankijije urupfu,
ntiwatumye mpungabana,
bityo nzayoborwa nawe murikirwe n'umucyo w'izuba.

Currently Selected:

Zaburi 56: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in