YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 55

55
Isengesho ry'umuntu wagambaniwe
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.
2Mana, tega amatwi wumve ugusenga kwanjye,
ntiwirengagize ukwinginga kwanjye,
3unyiteho maze unsubize.
Ndashobewe nabuze icyo mfata n'icyo ndeka,
4ndashobewe kubera amagambo abanzi bamvuga n'agahato abagome banshyiraho,
koko banteza amakuba, bakandakarira bakantuka.
5Ishavu rinshenguye umutima,
ubwoba bwo gutinya gupfa bungezeho.
6Gutinya no guhinda umushyitsi biramfashe,
ndakangaranye ndetse ndatitira.
7Ni ko kwibwira nti:
“Iyaba nabashaga kuguruka nk'inuma!
Mba ngurutse nkareba aho nibera,
8dore nahungira kure cyane,
nkajya kwiturira mu butayu.
Kuruhuka.
9Nakwihutira kubona ubwugamo,
nkikingamo inkubi y'umuyaga n'imvura y'umugaru.”
10Nyagasani, tera abanzi banjye kutumvikana, basubiranemo.
Koko mbona urugomo n'imirwano byiganje mu mujyi,
11mu mujyi hose birahakorerwa amanywa n'ijoro,
ubugome n'ubugizi bwa nabi biwuzuyemo.
12Ibibi byose bikorerwa muri wo rwagati,
uburiganya n'akarengane biwuhoramo.
13Iyo ntukwa n'umwanzi wanjye nari kubyihanganira,
iyo nishimwa hejuru n'unyanga nari kumwihisha,
14ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,
ni wowe ncuti yanjye dusanganywe unkorera ibyo.
15Twajyaga tuganira tugashyikirana,
twajyanaga n'imbaga y'abantu mu Ngoro y'Imana.
16Abanzi banjye urupfu nirubatungure,
nirubatungure bajye ikuzimu rubakubiranye,
koko babaye isenga y'ibibi bikorerwa iwabo.
17Jyeweho ntakira Imana,
Uhoraho arankiza.
18Mu gitondo no ku manywa na nimugoroba, ndamuganyira,
nsuhuza umutima na we akanyumva.
19Yantabaruye ku rugamba amahoro,
yarantabaruye nubwo abandwanyaga bari benshi.
20Imana ihora iganje nintabare,
abo batisubiraho ntibayitinye nibateze ibyago.
Kuruhuka.
21Uwari mugenzi wanjye arwanya incuti ze,
yica amasezerano yagiranye na zo.
22Amagambo avuga aryohera amatwi,
nyamara mu mutima we aba ajiginywa.
Ibyo avuga bimeze nk'umuti woroshya uburibwe,
ariko bikomeretsa nk'inkota ityaye.
23Ibiguhagarika umutima byose ubyegurire Uhoraho,
Uhoraho azakuramira,
ntazigera areka intungane ngo zihungabane.
24Mana, abicanyi n'abanyabinyoma ureke bakenyuke,
ubareke bamanuke bajye ikuzimu.
Ariko jyewe ni wowe nizeye.

Currently Selected:

Zaburi 55: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in