Zaburi 54
54
Isengesho ry'umuntu utotezwa
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. 2Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo.
3Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe,
ni wowe ufite ububasha undenganure.
4Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye,
tega amatwi wumve ibyo nkubwira.
5Abanyamahanga barampagurukiye,
abanyarugomo barashaka kunyica,
nta gutinya Imana bibarangwaho.
Kuruhuka.
6Dore Imana ni yo ingoboka,
Nyagasani ari ku ruhande rw'abanshyigikira.
7Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira,
ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri.
8Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima,
nzagushimira kubera ineza ugira.
9Koko wankijije amakuba yanjye yose,
none ababisha banjye ndabishima hejuru.
Currently Selected:
Zaburi 54: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001